Kigali

2020 mu isura y'imikino! Umwaka ushaririye mu mateka ya Siporo mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2020 16:24
0

Nibwo bwa mbere mu myaka 25 ishize byari bibayeho ko umupira w'amaguru uhagarara amezi arenga atanu udakinwa ku butaka bw'u Rwanda, gusa ntabwo ari amateka u Rwanda rwihariye gusa, kuko no ku Isi hose byaherukaga kubaho mu gihe cy'intambara ya mbere n'iya kabiri y'Isi mu myaka 86 ishize.



Uyu mwaka mu Rwanda hakinwe imikino ibarika, nyuma y'uko hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus. Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 kugeza magingo aya, Abayobozi b'amakipe, abakinnyi ndetse n'abafana bari mu gihirahiro bibaza niba ibihe bizasubira uko byari bimeze, umupira w'amaguru ugakinwa ushyigikiwe, Abafana bakishima nk'uko byahoze.

Ni umwaka udasanzwe mu mateka ya ruhago nyarwanda, wagaragayemo ibishya byinshi ndetse byanagoye bamwe kubyakira no kubikurikiza, kuko hari ababihuriyemo n'ibihano bya buri gihe.

Igikombe cya shampiyona APR FC yegukanye mu mwaka w'imikino wa 2019/20, hakinwe imikino 23 gusa muri 30 yagombaga gukinwa, ariko kubera COVID-19, shampiyona yarahagaritswe, hafatwa umwanzuro ko ikipe yari iyoboye urutonde rwa shampiyona yegukana igikombe, ebyiri zari mu myanya ya nyuma zisubira mu cyiciro cya kabiri.

Umwaka wa 2020 ntiwishimiwe n'abakunzi b'imikino mu Rwanda kubera ko baheruka kugaragara ku bibuga mbere ya Werurwe 2020, amezi abaye Icyenda batazi uko ikibuga gisa. Uku kutagaragara ku bibuga mu mikino micye cyane yakinwe mu 2020, byagabanyije uburyohe n'ibirori bisanzwe bimenyerewe mu mupira w'amaguru.

Uyu mwaka amakipe atandukanye yahuye n'ikibazo cy'ubukene kubera ko aho yakuraga ubushobozi bwo kubaho, harafunzwe harimo abafana ku isonga babujijwe kujya ku bibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ndetse na bamwe mu baterankunga bavanyemo akabo karenge kubera ko nta nyungu nabo babonaga.

Ibi byakuruye ubukene ku makipe n'ubundi yari abayeho bidashimishije, kuko guhemba abakinnyi, kubaha amafaranga baguzwe ya Recruitments, byabaye ikibazo kuko kugeza n'ubu abakinnyi benshi mu makipe atandukanye batarayahabwa yose.

Uyu mwaka wagaragayemo akajagari gakomeye mu nzego za Siporo mu Rwanda, byatumye abanyamuryango (Amakipe) nabo batamenya icyo gukora bagendera mu mujyo w'ibukuru, bagahora bakozwa hirya no hino.

Gutangira umwaka w'imikino wa 2020/21, amakipe amwe akina andi adakina, nyuma y'imikino itatu gusa igahagarikwa, biteza akajagari mu makipe, ku buryo atamenya igikwiye cyo gukorwa.

Minisiteri ya Siporo iherutse gufata umwanzuro wo gusubika shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse inahagarika imyitozo y'amakipe, kubera ko amakipe atarimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abakinnyi b'amakipe atandukanye bahise boherezwa mu ngo zabo, aho bategereje umwanzuro wa Minisiteri uzafatwa mu mwaka utaha wa 2021.

Umusaruro w'abakinnyi warakemanzwe cyane mu mikino mike yakinwe muri uyu mwaka, kumara igihe kirekire badakina ndetse batanemerewe kwitoza, byatumye basubira hasi ku rwego rugaragara ndetse bigira ingaruka mbi ku ikipe y'igihugu Amavubi, isoje umwaka wa 2020 idatsinze igitego na kimwe.

Amarushanwa menshi yari ateganyijwe gukinwa muri uyu mwaka arimo Igikombe cy'Amahoro, Shampiyona y'amagare n'ayandi, yarasubitswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Muri uyu mwaka amakipe atandukanye yakoresheje amafaranga menshi mu bihe bitandukanye harimo n'ayasohotse kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, kandi mu byukuri ntaho yavaga, bishobora kugira ingaruka zikomeye mu mwaka utaha, mu gushaka kongera kugaruka ku murongo no kwisana.

Muri rusange urwego rwa Siporo mu Rwanda mu 2020 rwarahungabanye bikomeye ndetse bigira ingaruka zikomeye mu mibereho y'abanyarwanda, by'umwihariko abari bafite aho bahuriye n'ibikorwa bitandukanye bya siporo, harimo na benshi yubikiye imbehe.

Guhera muri Werurwe mu 2020 imikino mike yabaye yakinwe nta bafana bari ku bibuga

Tariki ya 14 Werurwe 2020, Umukino wa Rayon Sport na Gicumbi FC abafana bawurebeye mu biti nyuma yo kutemererwa kwinjira ku kibuga kubera COVID-19





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND