RFL
Kigali

Urutonde rw'Abakinnyi 5 b'Abanyarwanda umwaka wa 2020 usize mu bwirabure

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2020 6:55
0


Uko ibihe bihinduka ni nako bihindukana abantu, nta gahora gahanze, niyo mvugo Abanyarwanda bakunze gukoresha bashaka kugaragaza ko ibyo ubona uyu munsi, ejo ushobora kubibura, mu mupira w'amaguru iyo bavuga umukinnyi mwiza, bisobanurwa neza n'imibare ndetse n'ibyo yagezeho mu gihe runaka.



Umukinnyi agira ibihe bibiri bihora bisimburana, kandi agomba kunyuramo ni ihame, hari igihe cyiza, aba atsinda ibitego ndetse yesa uduhigo, hakaba n'igihe ibyo agerageje byanga burundu ahubwo akagira umushyitsi witwa imvune.

Iyo  umukinnyi abonye amahirwe akayabyaza umusaruro yigarurira imitima ya benshi, ariko na none iyo adakoze ibyo yari yitezweho, biraoye kurambana no kumvikana n'abakoresha be, ahanini biterwa n'igitutu cy'Abafana bagucira urubanza bijyanye n'ibyo wabahaye.

N'ubwo umwaka wa 2020 utabaniye Abasportif ku Isi, byumwihariko Abakinnyi n'amakipe, hakinwe amarushanwa atandukanye y'imbere mu bihugu ndetse na mpuzamahanga, harimo nayitabiriwe n'ikipe y'igihugu Amavubi.

Inyarwanda.com yaguhitiyemo Abakinnyi batanu b'Abanyarwanda batahiriwe n'umwaka wa 2020 mu makipe bakinira ndetse no mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Dore Urutonde rw'Abakinnyi 5 b'Abanyarwanda umwaka wa 2020 usize mu bwirabure:

1. Bizimana Djihad - Waslaand Beveren


Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Waslaand Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, ntabwo yahiriwe n'umwaka wa 2020 kubera ko umusize ntacyo afashije ikipe y'igihugu Amavubi ndetse no kubona umwanya wo gukina mu ikipe ye byabaye ingume.

Mu mwaka ushize w'imikino, Djihad yabaga ari mu bakinnyi 11 ba Beveren babanza mu kibuga, ndetse imikino yabanzaga ku ntebe y'abasimbura yabaga ari mbarwa, gusa kuri ubu ntakinagaragara mu bakinnyi 18 bemerewe kujya ku mukino.

Mu mikino umunani Waslaand Beveren iheruka gukina, ntabwo Djihad yigeze aboneka mu bakinnyi 18, bemerewe kujya ku mukino. Mu mikino 12 Beveren iheruka gukina, imikino ibiri gusa niyo Djihad yabonetse ku ntebe y'Abasimbura, gusa nabwo ntiyigeze akandagira mu kibuga.

Ntabwo 2020 yabaniye uyu musore w'umunyarwanda ufite intumbero yo kugera kure mu mwuga we, dore ko ntacyo yigeze afasha ikipe y'igihugu yamwitabaje mu mikino ibiri iheruka gukina na Cape Vert, kuko yagaragaje urwego ruri hasi rw'imikinire.

Abanyarwanda baba barajwe ishinga no kubona ubaserukiye atera intambwe ikomeye akagera ku rwego rushimishije, bibaza igihe uyu mukinnyi azagaruka mu bihe byiza dore ko byatanga umusaruro no ku ikipe y'igihugu Amavubi.

2. Jacques Tuyisenge - APR FC


Uyu rutahizamu w'ikipe y'ingabo z'igihugu ntabwo yahiriwe n'umwaka wa 2020, nkuko byamugendekeye mu myaka ishize byumwihariko akinira ikipe ya Gormahia yo muri Kenya.

Jacques yerekeje muri APR FC muri Nzeri 2020 avuye muri Petro de Luanda yo muri Angola, nyuma yuko byanze no kubona umwanya wo gukina bikaba ikibazo gikomeye cyane.

APR FC yamutanzeho amafaranga menshi ndetse ahabwa umushahara uri hejuru ugereranyije n'abandi bakinnyi, yitezweho gufasha cyane ubusatirizi bw'iyi kipe, byumwihariko mu mikino Nyafurika.

Kuva yayigeramo, ntabwo Jacques aratsinda igitego, ndetse gusezererwa na Gormahia mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League byasembuye umujinya w'abafana b'iyi kipe yari yabijeje ibitangaza, batangira gukemanga ubushobozi bw'Abakinnyi babo barimo n'uyu rutahizamu.

Si muri APR FC gusa byanze kuko no mu ikipe y'igihugu Amavubi, nta gitandukanye Jacques yagaragaje kuko yari ku rwego ruciriritse cyane, aza no kugiriramo ikibazo cy'imvune.

3. Patrick Sibomana Papy - Police FC


Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande watandukanye na Yanga Africans agahita yerekeza muri Police FC, ntabwo umwaka wa 2020 wamuhiriye kubera awusoje atanabona umwanya mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga muri Police FC.

Papy yatandukanye na Yanga atakibona umwanya wo gukina, gusa ibyakurikiyeho ntabwo byamubereye byiza, kubera ko kubona umwanya mu ikipe y'igihugu byagoranye ndetse n'umutoza Haringingo wa Police FC, akaba atamubona nk'umukinnyi yakoresha akamuha umusaruro mu gihe ataragabanya ibiro kubera ko yaremereye cyane.

Papy biramusaba imbaraga nyinshi no gukora cyane kugira ngo agaruke mu murongo wo guhatanira umwanya muri iyi kipe ya Polisi y'u Rwanda ndetse anashake umwanya mu ikipe y'igihugu Amavubi.

4. Rwabugiri Umar - APR FC


Umwaka wa 2020 urangiye uyu munyezamu bigaragara neza ko ashobora kuba yarakuweho amaboko n'abatoza ba APR FC bamuhaye amahirwe yo kwikosora, bakanamushakira  abatoza ku giti cye bo kumuhugura ariko bikanga, urwego rukaba rwa rundi.

Mu mikino ibiri APR FC yakinnye na Gormahia, Rwabugiri yakoze amakosa yatanze ibitego, yiyongera kuyo yakoraga bituma icyizere gike yari afitiwe n'abatoza kiyoyoka cyose.

Ibi byatumye ku mukino wa mbere wa shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2020/21 APR FC  yatsinzemo Kiyovu Sports 1-0, ntabwo umutoza Adil yakoresheje Rwabugiri, ahubwo yahisemo gukoresha Ahishakiye Hertier wanagize umukino mwiza cyane, benshi bemeza ko kugaruka mu izamu kwa Rwabugiri biri kure nk'ukwezi.

5. Kagere Meddie - Simba SC


Uyu rutahizamu ufatwa nk'umwe mu bakinnyi beza akarere ka Afurika y'Iburasirazuba ifite, ntabwo yahiriwe n'umwaka wa 2020, kubera ko utamugendekeye neza nk'imyaka yabanje.

Uyu mwaka nibwo Kagere yicajwe imikino myinshi kuva yagera muri Tanzania, ibintu bitari byarigeze bibaho kuva yagera muri iyi kipe, ndetse habaho kutumvikana n'umutoza benshi batangira kuvuga ko Kagere agiye kuva muri Simba.

Ntabwo Kagere yatsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka nk'ibyo yatsindaga mu myaka yabanje. Kagere asoje umwaka wa 2020, nta gitego atsindiye ikipe y'igihugu kandi ariwe rutahizamu uba witezweho ibitego mu Mavubi.

Bikaba bisaba uyu mukinnyi gukora cyane kugira ngo agaruke mu bihe bye byiza kuko no muri Simba Sports Club atakiri umukinnyi ikipe yubakiyeho, asigaye afatwa nk'abandi bakinnyi basanzwe muri iyi kipe.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND