RFL
Kigali

Uko mbibona: Ikibazo cy'umusaruro mubi muri APR FC kiri ahagana he? Ku bakinnyi cyangwa umutoza udashoboye?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2020 8:01
3


Nyuma yo gusezererwa rugikubita mu irushanwa rya CAF Champions League 2020/21, ntabwo abakunzi n’abafana ba APR FC bashimishijwe n’uyu musaruro kuko yari yabijeje gukora ibikomeye muri iri rushanwa ariko irabatenguha. Abakurikiranira hafi ruhago nyarwanda bakomeje gutunga agatoki impande zitandukanye kugira uruhare mu musaruro mubi w'iyi kipe.



APR FC yasezerewe na Gor Mahia mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, nyuma yo kuyitsindira muri Kenya mu mukino wo kwishyura ibitego 3-1, ikinyuranyo kiba ibitego 4-3 mu mikino yombi kuko APR FC yari yatsinze umukino ubanza wabereye i Kigali 2-1.

Imyitwarire y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu muri iri rushanwa yatunguye benshi, kuko iyi kipe yari yarateguwe ku mpande zose, haba kugura abakinnyi bizeye bazabafasha, kubaha ibikoresho bigezweho bifuza ndetse no mu rwego rw’ubukungu.

Umutoza wa APR FC yahawe byose yasabye ubuyobozi kugira ngo yitware neza mu mikino nyafurika, haba abakinnyi, ibikoresho, abatoza ndetse anahabwa uburenganzira busesuye ku myanzuro itandukanye afatira abakinnyi, harimo n'abo yirukana burundu.

Mu busesenguzi bwakozwe n’umunyamakuru wa InyaRwanda, yagaragaje imvano y’umusaruro mubi wa APR FC mu irushanwa rya CAF Champions League 2020/21. Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo by'umunyamakuru.

v  Urwego rw’umutoza ruciriritse


Biragoye cyane gusobanura uburyo ikipe irangiza iminota 90 ifite intsinzi mu biganza byayo, ariko ikayitakaza mu minota itanu y’inyongera.

Mu mukino haberamo byinshi, ariko abahanga basobanukiwe neza ruhago ndetse banayikinnye, bavuga ko ubuhanga bw’umutoza butangira kugaragara nyuma y’iminota 75 y’umukino kugeza urangiye.

Aha bigaragarira cyane mu mpinduka umutoza akora zitanga umusaruro, bikagaragaza neza ko yasomye umukino kandi yize neza ikipe bahanganye bityo akayiba umugono akayibonamo intsinzi.

Ahandi umutoza agaragariza ubuhanga bwe, ni igihe ikipe ayoboye iba yatsinze ariko mu minota ya nyuma ikaba isumbirijwe, umutoza w’umuhanga agerageza gukora igishoboka cyose gituma cya gitutu kigabanuka ku ikipe ye, harimo nko gusimbuza ndetse n’ibindi bituma ikipe isubira mu mukino, igatuza ikarangiza umukino iri ku rwego rwiza.

Mu mukino APR FC yakinnye na Gor Mahia mu mpera z’icyumweru gishize, byageze ku munota wa 90, ifite amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko yanganyaga na Gor Mahia 1-1, ariko ikaba yari imbere n’ibitego 3-2 mu mikino yombi, byayihaga amahirwe yo guhita isezerera iyi kipe yo muri Kenya muri iri rushanwa.

Ibyakurikiyeho mu minota itanu yongeweho ni agahomamunwa, kuko APR FC yatsinzwemo ibitego bibiri, byatumye ihita isezererwa muri iri rushanwa.

Ibi byagaragaje ko umunya-Morocco  utoza iyi kipe,  Adil Erradi Mohamed hari urwego atarageraho ndetse anafite ubunararibonye bucye mu marushanwa akomeye, ndetse n’imyitwarire ye aho rukomeye byagaragaje ko ari ku rwego rusanzwe.

Gusubiza abakinnyi mu mujyo w’umukino ndetse no gukora amayeri y’umukino atuma ikipe yihagararaho iminota itanu, byananiye ku buryo bugaragara umutoza Adil, byatumye ikipe yinjizwa ibitego bibiri mu minota itatu, ihita isezererwa mu irushanwa itarenze umutaru.

v  Abakinnyi batari ku rwego rwo guhatana mu marushanwa mpuzamahanga


Kuba APR FC itwara igikombe cya shampiyona mu Rwanda idatsinzwe umukino n’umwe, ariko yasohokera igihugu ntirenge ijonjora rya mbere, bigaragaza ko abakinnyi bayo hari urwego batarageraho, ndetse bashoboye cyane guhatana imbere mu gihugu ariko badashoboye guhatana ku rwego mpuzamahanga.

APR FC ikoresha Abakinnyi b’abanyarwanda beza kurusha abandi mu Rwanda, ndetse uyu mwaka yari yarateye intambwe igura rutahizamu mpuzamahanga w’umunyarwanda Jacques Tuyisenge wakiniraga Petro Atletico yo muri Angola.

Urwego abakinnyi ba APR FC bagaragaje mu mikino ibiri bakinnye na Gor Mahia, byagaragaje ko hari ikintu kinini babura kandi cy’ingenzi kugira ngo bagere ku rwego rwo guhangana n’andi makipe yo mu mahanga.

Igihunga, kugira ubwoba, kutamenya amayeri y’ingenzi y’umukino ndetse n’ubundi bwenge bw’umukino, nibyo byaranze abakinnyi ba APR FC byatumye bagaragara nk’insina ngufi mu maso y’abarebye iyi mikino yombi.

Hari kinini gikenewe gukorwa muri aba bakinnyi, byagaragaye ko nta guhangana ndetse no guhatana muri bo guhari, uretse gukoresha imbaraga z’umubiri nazo zigira aho zigarukira.

APR FC ikwiye gufatira igipimo cyayo kuri aya makipe yo hanze y’u Rwanda aho kugifatira muri shampiyona y’u Rwanda itwara idatsinzwe, ariko yarenga imbibi z’u Rwanda igakubitwa nk’umwana muto.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Brabra3 years ago
    Erega ntibitunguranye. Nubwo hari abifuza ko APR yakongera igakinisha abanyamahanga bashoboye nkuko byari bimeze mu myaka yashize. Nubwo icyo gihe itageraga kure ariko ntiyapfaga kuvamo nk'insina ngufi. Ndetse muri kano karere yari ikipi itinyitse. Icyemezo rero bafashe cyo gukinisha abana b'abanyarwanda gusa bari bakwiye kugisubiraho bakumva icyifuzo cy'abafana benshi. Naho ubundi APR izajya yivuga inivovote hano mu Rwanda ariko hanze ntizajya irenga umutaru. Ikindi nagira inama abatoza, abakinnyi na bamwe mu bafana ni ukuvuga baziga bakirinda kujya bizeza abafana n'abanyarwanda muri rusange ibyo badashoboye. Bategure ikipe neza wenda umwaka utaha hari aho bazagera niba bagize amahirwe yo kongera kubona itike yo gusohokera u Rwanda. Gusa sinabura kubabwira ko batengushye abafana babo n'abandi bakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange.
  • Habineza3 years ago
    Mwiriwe shuti zakadasohoka gusa njye APR FC ndayikunda ariko ntiyakomera yikinisha hano mu rwanda naho mugihe ikinisha abeza gusa baba nyarwanda andi makipe akomera ate abanyarwanda beza iba yabatwaye ubwo nukuvuga ko ikina nabatayiha competition ubwo izajya isohoka tubone biriya adil sikibazo ndetse numuhanga naho APR FC imeze nk'umunyeshuri w'umuswa wiga muba swa yaba uwambere akumva akomeye ariko yahura nabiga mubanga akaba uwanyuma APR FC izakomera ari uko rwanda premier league ikomeye nibwo yakomera ndasaba bafande bacu nibagura umwiza bajye bamuha make azajya akina ashaka kwigurisha hanze bityo niba umukinnyi wese ujyera muri APR FC yumva ko yakize atajya no gukina hanze barebe uko basubira 2003 uko bakoraga bizatuma twongera gukomera murakoze cyane!
  • Sekamana tharcisse3 years ago
    Njyewe mbona uwomutoza ntakintu azatugezaho akwiye kwirukanwa umuntu utazi gusoma umukino nkabakunzi ba apr fc twarumiwe muminota 5 yanyuma ahaaaa.





Inyarwanda BACKGROUND