Kigali

Abakinnyi 22 ba APR FC berekeje muri Kenya gushaka itike yo gukomeza muri CAF Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/12/2020 16:02
0


Umunya-Morocco utoza ikipe ya APR FC yamaze gutangaza abakinnyi 22 bahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ukuboza 2020, berekeza muri Kenya guhagarara ku gitego cyangwa bagatsinda n'ibindi bizabafasha gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho muri Total CAF champions League mu mukino uzaba ku wa Gatandatu.



Mu mukino ubanza wabetreye i Kigali mu cyumweru gishize, APR FC yatsinze Gor Mahia ibitego 2-1, ikaba isabwa kunganya cyangwa kutinjizwa igitego yo ntacyo yinjije, kugira ngo ikomeze muri iri rushanwa.

Ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Niyonzima olivier Seif ndetse na Andrew Juma witsinze, mu gihe kapiteni Kenneth Muguna ariwe watsinze kimwe rukumbi cya Gor Mahia.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzaba ku wa gatandatu tariki ya 05 Ukuboza 2020, ukazabera kuri Nyayo Stadium. Mu bakinnyi 22 bagiye muri Kenya harimo 17 bakoreshejwe ku mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize.

Abakinnyi 22 APR FC ijyana muri Kenya:

Abanyezamu: Rwabugiri Umar na Ahishakiye Hertier.

Ba myugariro: Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Rwabuhihi Aimé Placide, Niyomugabo Claude, Ndayishimiye Dieudonné na Buregeya Prince.

Abakina mu kibuga hagati: Niyonzima Olivier Seif, Mushimiyimana Mohammed, Ruboneka Jean Bosco, Itangishaka Blaise, Bukuru Christophe na Nsanzimfura Keddy.

Ba rutahizamu: Danny Usengimana, Byiringiro Lague, Tuyisenge Jacques, Manishimwe Djabel, Mugunga Yves na Bizimana Yannick

Abandi bajyana n’ikipe ni: Adil Mohammed Erradi (umutoza mukuru), Pablo Morchón (umutoza wungirije), Haj Taieb Hassan na Mugabo Alex (umutoza w’abanyezamu), Dr Capt Nahayo Ernest, Capt Jacques Twagirayezu (umuganga), Mupenzi Eto (Umunyamabanga w’Umusigire), Kazungu Claver (Umuvugizi), Ntare Julius (ushinzwe amashusho), Habumugisha Ernest na Nshimiyimana Steven (abashinzwe ibikoresho), Kalisa Bruno na Nkurunziza Emmanuel (abanyamakuru).

Ikipe izarokoka hagati ya APR FC na Gor Mahia FC, izahura n’izakomeza hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya, mu ijonjora rya kabiri rya Total CAF  Champions League.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mukino ubanza wabereye i Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND