Kigali

Amakipe azasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika yamenye amatariki azakiniraho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/11/2020 10:54
1

Amakipe ya APR FC na AS Kigali azahagararira u rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederations Cup, yamenye amatariki ndakuka azakiniraho mu mikino y'ijonjora ry'ibanze.APR FC izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League, izakina na Gormahia yo muri Kenya tariki ya 28 Ugushyingo 2020, umukino ubanza uzabera kuri Stade ya Kigali, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Kenya nyuma y'icyumweru kimwe.

Umukino ubanza hagati yaya makipe uzasifurwa n'abanya-Djibouti bayobowe na Suleiman Ahmed uzaba ayoboye hagati mu gihe Jean Claude Niyongabo azaba ari Komiseri w'umukino.

Mu rwego rwo kurushaho kwitegura uyu mukino APR FC kuri uyu wa Kane irakina umukino wa gicuti n'ikipe ya Bugesera FC.

AS Kigali izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup, umukino ubanza izakina na Orapa United uzakinwa tariki ya 29 ugushyingo 2020, uzabera muri Botswana mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru gikurikiyeho.

AS Kigali izahaguruka mu Rwanda ku wa kane w'icyumweru gitaha, irateganya guca muri Djibouti igakina umukino wa gicuti na Arta Solar ikinamo Alex Song wakiniye amakipe akomeye nka Arsenal na FC Barcelona.

Aya makipe yombi azasohokera u Rwanda afite intego yo kurenga ijojora ry'ibanze mu mikino nyafurika, akagera mu mikino yo mu matsinda.


APR FC izakira gormahia tariki ya 28 Ugushyingo 2020

AS Kigali izakina na Orapa United yo muri Botswana kuri 29 Uguishyingo 2020TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndabamenye vedste4 months ago
    Ikip zacu zizadushimisha nakibazo turizeyeInyarwanda BACKGROUND