RFL
Kigali

Namungo FC yitegura imikino ya CAF Confederations Cup yirukanwe umutoza Thierry Hitimana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/11/2020 15:09
0


Umunyarwanda wari umaze igihe kitari gito atoza ikipe ya Namungo FC, Hitimana Thierry, yirukanwe ku mirimo ye nyuma y'umusaruro mubi yagaragaje mu mikino 10 ya shampiyona imaze gukinwa muri uyu mwaka w'imikino.



Namungo yirukanye Hitimana Thierry mu gihe habura iminsi mike ngo ikine imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Hitimana Thierry niwe wafashije Namungo FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse anayifasha kubona itike yo kuzakina CAF Confederations cup muri uyu mwaka, nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'igihugu.

Ntabwo Hitimana Thierry wari wasoje umwaka ushize w'imikino neza, yatangiye uyu mwaka wa 2020/21 neza kuko mu mikino 10, iyi kipe ifite amanota 14, ikaba yicaye ku mwanya wa 9.

Uretse kugeza Namungo ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'igihugu mu mwaka ushize w'imikino, Hitimana yatoje iyi kipe imikino 38, atsinda 17 anganya 13, atsindwa umunani.

Bivugwa ko Hitimana ashobora gusimbuzwa Hemed Morocco, wabaye umutoza wa Mbao FC mu mwaka ushize w’imikino.

Hagati ya tariki 28 na 29, ikipe ya Namungo izakira Al Rabita yo muri Sudani y’Epfo, mu ijonjora ry'ibanze muri CAF Confederations Cup.

Hitimana Thierry yari amaze hafi imyaka ibiri muri Namungo

Namungo izasohokera Tanzania muri CAF Confederations Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND