RFL
Kigali

U Rwanda rwaguye miswi na Cap Vert icyizere cyo kujya muri CAN 2021 kirayoyoka - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/11/2020 15:00
0


Mu mukino u Rwanda rwarushirijwe mu rugo ku buryo bugaragara, warangiye runganyije na Cap Vert 0-0, bituma amahirwe yo kujya muri CAN 2021 ayoyoka, runafunga imikino 4 yose rumaze gukina muri uru rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021 nta gitego rurinjiza mu izamu ry'ikipe bahanganye.



Kunganya uyu mukino bitumye u Rwanda rugira amanota abiri mu mikino itandatu rumaze gukina muri iri tsinda rya F riyobowe na Cameroun ifite amanota 10, bikaba bigaragaza ko amahirwe u Rwanda rwari rusigaranye yo kujya muri CAN 2021 yayoyotse kuko birusaba gukora ibisa nk'ibitangaza rugatsinda imikino ibiri yombi rusigaranye yo mu itsinda.

Ni ukuvuga u Rwanda rurasabwa gutsinda umukino wa Mozambique ruzakurikizaho muri Werurwe 2021i Kigali ndetse rukazanatsindira Cameroun i Yaounde kugira ngo rubone itike yo gusubira muri CAN ku nshuro ya kabiri.

Kurikira umunota ku wundi uko uyu mukino wagenze, twawugukurikiraniye mu buryo bwa 'Live'. Urasoma iyi nkuru uhereye ku munota wa nyuma umanuka kugera kuwa 1'.

92' Umukino waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye Amavubi aganyije na Cape Verde 0-0 ndetse n'umukino wari wabanje wari warangiye ari ubusa ku busa.

90+2' Habonetse uburyo bwa nyuma mu ruhande rw'Amavubi ariko Savio ashaka kwigerera mu izamu umupira uramusiga ufatwa n'umuzamu.

90' Umusifuzi yongeyeho iminota 2 y'inyongera umukino ukaba wari ukiri ubusa ku busa.

88' Cape Verde yateye umupira muremure ujya hanze, ikipe ya Cape Verde nayo ibona ko kuboneza mu izamu bigoye cyane kuko yabonye uburyo bwinshi ariko ntiyabubyaza umusaruro.

87 Cape Verde yazamukanye umupira neza ariko umusifuzi avuga ko nimero 16 Tavares yaraririye.

83' Kufura y'Amavubi yatewe na Bizimana Djihad ariko umupira abakinnyi ba Cape Verde bawushyira muri koroneri, gusa nayo bayiteye abugarizi ba Cape Verde bayikuraho.

81' Habonetse kufura ya Cape Verde ariko itagize icyo itanga. Hari hasigaye iminota 9' umukino ukarangira, u Rwanda rwabonye kufura ariko Mukunzi Yannick ayiteye umupira ujya hanze.

Niba hari umukinnyi wagoye Amavubi ni Kapiteni wa Cape Verde Ryan Semedo Rwatubyaye yahise agaruka mu kibuga.

75' Rwutubyaye agize ikibazo cy' imvune ajyanwa kuvurirwa hanze aho bamujyanye ku kagare.

72' Cape Verde yongeye gusimbuza nimero 13 Steve Furtado asimbuwe na Tavares wambaye nimero 16. Rwatubyaye ni we wari wambaye igitambaro cya kapiteni,

67' Habayeho gusimbuza ku ruhande rw'Amavubi Kapiteni Haruna Niyonzima asimburwa na Nshuti Savio. Muri iyi minota Amavubi yari ari gukina byo kwirwanaho.

66' Habayeho gusimbuza ku ruhande rwa Cape Verde nimero 18 Lisandro Semedo avumo hinjira nimero 7 Platini.

61' Cape Verde yahushije igitego cyabazwe ku mupira wari uzamuwe neza cyane na Kapiteni w'iyi kipe Ryan Mendes akatira umupira Semedo ariko umupira awuteye Kwizera Olivier awukoraho gato cyane ujya hejuru y'izamu. Muri iyi minota ikipe ya Cape Verde yari iri kotsa igitutu ikipe y'Amavubi kuko bari bamaze no guhusha uburyo bugera kuri bubiri.

53' Koroneri ya 4 ya Cape Verde bateye nimero 18 awushyira ku mutwe, umupira ujya hanze.

51' Sugira Ernest yasimbuye Jacques Tuyisenge wagize akabazo k'imvune katamwemereraga gusubira mu kibuga.

50' Habonetse koroneri ya gatatu ya Cape Verde ariko itagize icyo itanga

45' Twongere tubahe ikaze bakunzi ba InyaRwanda, Igice cya kabiri kiratangiye hakaba habaye impinduka ku mpande zombi aho Mashami Vincent akuyemo Meddie Kagere asimburwa na Muhire Kevin naho ku ruhande rwa Cape Verde, Djaniny asimbura nimero 9 Wills Furtado.

45' (+1'): Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 hagati ya Cape Verde n'Amavubi yakiriye uyu mukino.

45' Abasifuzi bangereyeho umunota umwe w'inyongera hagati y'amakipe yombi.

43' Koroneri ya kabiri ya Cape Verde yatewe na Monteiro ariko umupira Kwizera Olivier umuzamu mushya wa Rayon Sports awukuramo neza cyane

38' Amavubi yari abonye uburyo bw'igitego ariko umusifuzi avuga ko Kagere Meddie yaraririye. Muri iyi minota twavuga ko amakipe yombi yari atangiye gusatirana ariko bwa buryo bwo gusigarana n'umuzamu bwabuze ku makipe yombi. Abatoza bombi batigeze bicara, Mashami yabwiraga abakinnyi be ati "N'ubwo turi bacye ariko twihagararero".

36' Koroneri ya mbere ya Cape Verde yatewe na Wills Furtado ariko umupira habura umukinnyi uwukoraho.

31' Ally Niyonzima yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo bituma ahabwa umutuku ku ikosa yakoreye mu kibuga hagati, hano Amavubi yatangiye gukina ari 10

26' Koroneri ya mbere y'Amavubi yatewe neza na Djihad Bizimana ariko umupira Cape Verde iwukuramo neza cyane.

24' Umukino wari ugeze ku munota wa 24 w'igice cya mbere, byari bikiri 0-0 ku mpande zombi, ariko Amavubi yari akomeje kurushwa. Ikipe ya Cape Verde ifite umusore bita Semedo ukina neza neza nka Semedo ukinira Portugal.

18' Ubwugarizi bw'Amavubi bwagowe cyane na rutahizamu wa Cape Verde, Ryan Mendes wari uri kunyura ku ruhande rwa Imanishimwe Emmanuel. Cape Verde yari irimo gukina nta gihunga ubona ifite kuko yarushaga abasore b'u Rwanda gukora ku mupira.

14' Cape Verte yabonye kufura yatewe ariko umupira ubura umuntu uwukoraho urarenga

13' Byari bikiri ubusa ku busa hagati y'u Rwanda na Cape Verde umukino amakipe yombi yari arimo gukinira hagati. 

9': Meddie Kagere abonye uburyo bwa mbere ku ruhande rw'Amavubi umupira awuteye urenga izamu.

8' Ikipe ya Cape Verte yabonye uburyo bwa mbere imbere y'izamu ariko umupira bawuteye Kwizera arawufata

5' Byari bikiri 0-0, Amavubi wabonaga atangiye gukina asatira

1': Umukino utangijwe n'Amavubi, Tuyisenge ni we utanze umupira

Amakipe yombi yabanje guhinduranya ibibuga, akurikizaho kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

Tuyisenge Jacques utagize umukino mwiza agerageza gukinisha umutwe

Imanishimwe Emmanuel na Yannick Mukunzi bagerageza kugarura umupira

Mukunzi Yannick yagerageje gukina neza muri uyu mukino

Uyu mukino warebwe n'ingeri zitandukanye zirimo abayobozi n'abanyamakuru


Kwizera Olivier yagaragaje ko bigoye kuzamwicaza mu izamu ry'Amavubi

Ally Niyonzima asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Ally Niyonzima yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo yamuviriyemo ikarita itukura

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'u Rwanda


Mu izamu: Kwizera Olivier

Mu bugarizi: Imanashimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdoul, Manzi Thierry, Omborenga Fitina, hagati: Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Bizimana Djihad, ba rutahizamu: Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Cape Verde:


Mu izamu: Vozinha

Mu bwugarizi: Stopira,Steven Fortes, panck, Steve Furtado, hagati: Nuno Borges, Jamiro monteiro, Ryan Mendes

Ba rutahizamu: Lisandro Semedo, willis Furtado, Julio TavaresNi umukino wa kane mu itsinda F, aho umukino uheruka guhuza ibi bihugu wabereye i Praia muri Cap Vert, wari warangiye baguye miswi 0-0.


Mu mahumbezi ya Stade ya Kigali ahabereye umukino w'u Rwanda na Cap Vert


Kagere Meddie ni umwe mu bari bitezweho ibitego ku ruhande rw'u Rwanda


Abakinnyi ba Cap Vert  bari bafite intego yo gukura amanota atatu (3) i Kigali ntibyabakundira bahakura inota rimwe (1)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND