RFL
Kigali

Minisiteri ya Siporo yirukanye mu mwiherero amakipe abiri yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/11/2020 14:30
1


Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, rivuga ko nyuma yigenzura ryakozwe ku makipe ari mu mwiherero, hari abiri basanze adakurikiza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus, hafatwa umwanzuro wo guhagarika umwiherero wabo.



Amakipe abiri yombi yirukanwe mu mwiherero yari amaze igihe gito awutangiye akina mu cyiciro cya kabiri, akaba ari Vision FC ndetse na Alpha FC iheruka gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports nturangire.

Mu itangazo rigaragara ku rukuta rwa twitter rwa MINISPORTS, aya makipe yahagaritswe nyuma y’igenzura ryakozwe n'iyi Minisiteri ku wa Kabiri tariki 10/11/2020, basanga aya makipe yitegura imikino ya kamarampaka yo gushaka itike yo kuzakina icyiciro cya mbere umwaka utaha, atubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Itangazo rigira riti “Tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Minisiteri ya Siporo yahagaritse umwiherero n’imyitozo y’amakipe ya VISION FC na Alpha FC nyuma y’ubugenzuzi yakoze igasanga aya makipe atubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu bikorwa bya Siporo”.

Hategerejwe umwanzuro uza gufatwa n'Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’uko aya makipe ahagaritswe niba azakina cyangwa atazakina.

Byari biteganyijwe ko ikipe ya Alpha FC izahura na Rutsiro, naho Vision FC igahura n’Amagaju nayo ataramenya niba azakina, mu gihe izari kuzatsinda hagati y’izi zari kuzishakamo ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere.

Uko amakipe azahura mu mikino ya Kamarampaka:

Vision FC vs Amagaju FC

Alpha FC vs Rutsiro FC

Gorilla FC vs Rwamagana City FC

Interforce FC vs Etoile de l’Est FC


Itangazo rya Minisiteri ya Siporo

Ikipe ya Alpha yirukanwe mu mwiherero iheruka gutsindwa na Rayon Sports 1-0 mu mukino wakinwe iminota 70

Vision FC ifite intego yo kuzakina icyiciro cya mbere mu mwaka utaha w'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntawuyikura sylvere3 years ago
    Oh !!! Ayamakipe niyihangane disi, ubwose amakipe yagiye bahura yo ntacyo minisiteri ya sport yayikoze ?





Inyarwanda BACKGROUND