Kigali

Kagere na Rwatubyaye bitegura Cape Vert basesekaye mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/10/2020 11:47
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere na myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks FC muri America, basesekaye mu Rwanda aho bitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi yitegura Cape Vert mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2021.



Kagere yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, mu gihe Rwatubyaye yasesekaye ku kibuga cy'indege mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bombi, baza kujya mu mwiherero w’Amavubi ku isaha y’i saa yine z’amanywa (10h) bagahita banatangira imyitozo.

Aba bakinnyi babimburiye abandi bakina hanze y'u Rwanda kwitabira ubutumire bwo kwitegura umukino ubanza wa Cape Vert uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo i Praia ndetse n'uwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020 i kigali mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika CAN 2021.

Meddie kagere amaze igihe afite ikibazo cy'imvune y'ivi ariko ngo ntigikanganye cyane, ku buryo bitazamubuza gukina umukino wa Cape Vert kandi ameze neza.

Abandi bakinnyi bategerejwe vuba harimo Rubanguka Steve ukina mu ikipe ya Rupel Boom FC mu Bubiligi, akazahagera ku Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020.

Muhire Kevin ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu gihe abakina ku mugabane w’i Burayi barimo Djihad Bizimana, Salomon Nirisarike na Yannick Mukunzi batazakorana n’abandi imyitozo mu Rwanda, ahubwo bazahurira muri Cap-Vert.

Abakinnyi 11  ba APR FC bahamagawe batitabiriye imyitozo ya mbere ndetse bakaba bataranatangiranye n’abandi icyiciro cya kabiri cy’imyitozo, umutoza w'iyi kipe yatangaje ko azabemerera kwitabira umwiherero w'Amavubi ku wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020.

Kagere Meddie yageze mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi

Myugariro Rwatubyaye Abdul yasesekaye mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND