“Niba tugiye kongera kubaho imyaka 4 turi kumwe na Perezida Trump, Mana dufashe, Mana bafashe, Mana fasha Isi yose”. Mohammad Shtayyeh Minisitiri w’intebe wa Palestin, yemeza ko Trump atabangamiye igihugu cye gusa ahubwo ko n’isi yose ari kuyibangamira ko byaba ari amahirwe aramutse atongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika abura iminsi ibarirwa ku ntoki dore ko azaba kuwa 3 Ugushyingo 2020, Bwana Mohammad Shtayyeh ari gusenga ngo Imana imufashe Perezida Donald Trump ntazongere gutorwa. Uyu mutegetsi wo muri Palestin avuga ko mu myaka igera kuri 4 Trump amaze ku butegetsi yabateje ibihombo byinshi ndetse n’umudugararo ndetse abitera n’isi yose muri rusange.
Minisitiri w'intebe wa Palestin 'Mohammad Shtayyeh'Igihugu cya Palestin ni kimwe mu bihugu bitahiriwe n’ingoma ya Trump dore ko cyagiye
gihugura n’ibibazo bya politike bimwe uyu muyobozi yemeza ko byinshi Amerika
yabigizemo uruhare. Anavuga ko hiyongeyeho ikibazo cyo kubafata kunda binyuze mu kuba Trump yarakuyeho inkunga Amerika yageneraga iki gihugu.
Ikindi kibazo ibihugu byinshi by’abarabu
ntibyigeze bihirwa n’ingoma ya Trump kuko yagiye agaragara arwanya amahame yabo
arimo ashingiye kw’Idini rya Islam.
Minisitiri Shtayyeh
yemeza ko azaba ari intsinzi y’isi yose mu giye Joe Biden uhanganye na Trump wo mu ishaka
ry’Abademokarate yatsinda amatora ko bizaba amahire ndetse amahoro agahinda
hirya no hino ku Isi.
Bwana Mohammad
Shtayyeh ati “Niba hari ikigiye guhinduka
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndatekereza ko bizahita bigaragarira ku
mubano wa Palestin na Israel ndetse no ku mubano wa Palestin na Amerika”.
Src: usnews.com,
politico.com
TANGA IGITECYEREZO