Daniel Tafa, umukozi w’imyaka 22, yapfuye ku isabukuru ye ubwo ibyuma bishyushye byamugwagaho mu gihe yakoreshaga imashini itunganya ibyuma mu ruganda rukorera hafi ya Venice mu Butaliyani. Iyi mpanuka, yabaye ku itariki ya 25 Werurwe 2025, yateye benshi agahinda gakomeye.
Daniel yari afite imyaka 22, ndetse yari ari gukoresha imashini ifasha mu gukora ibikoresho by'ibyuma. Igihe yari arimo akoresha imashini, habaye impanuka idasanzwe aho imashini yahise isohora ibyuma bishyushye kandi byaka.
Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana neza, niba ari imashini yagize ikibazo cyangwa niba hari uburyo bw’imikoreshereze bwakozwe nabi, gusa imashini yaje kwangirika bikomeye. Mu iperereza ryakozwe nyuma, byagaragajwe ko ibibumbe byaka byibyuma bibiri byakubise Daniel nk'amasasu.
Nk'uko tubikesha Mirror ibyuma byinjiye mu mubiri wa Daniel, kimwe cyinjiye mu mugongo we, cyangiza bikomeye umutima, n'ibice by'amagufwa. Icya kabiri cyinjiye ku kibuno, gikomeretsa cyane ingingo zo mu ruti rw'umugongo no mu rukenyerero.
Uruganda Daniel yakoreragamo rukora mu bijyanye no gushyushya no gukata ibyuma, rufite icyicaro mu karere ka Molino di Campagna, hafi ya Venice. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ry’itariki ya 25 Werurwe bikaba byarateje agahinda gakomeye ku bakozi bagenzi be.
Nyuma y'impanuka, abashinzwe umutekano bashyizeho iperereza ku miterere y'imashini ndetse abantu batanu batabwa muri yombi bashinjwa kugira uburangare mu rupfu rwa Daniel. Abo bantu barimo nyir'uruganda umuyobozi w'uruganda, umukozi w’inzobere wasuzumye imashini, ndetse n’umuyobozi ushinzwe umutekano w’abakozi muri sosiyete.
Nyina wa Daniel yavuze ko imashini yari ikwiye kuba ifite undi mukoresha, ariko Daniel ashobora kuba yari yayikoresheje wenyine icyo gihe, kuko abandi bakozi bashobora kuba bari bafite inshingano zindi. Yatangaje ko nta muntu wavuze kuri iyo mpanuka kuko abakozi benshi batinya ko byabasiga batakaje akazi.
Abaturage n’impuzamashyaka z’umurimo muri ako gace basabye ko imashini nk'izi zashyirwaho amabwiriza akomeye yo kwirinda impanuka, nko gushyiraho ibikingi by’ubwirinzi. Aya mabwiriza, nubwo atari yasabwaga n’amategeko, yari kuba yararinze Daniel iyo aza kuba yarashyizwe mu bikorwa.
Daniel yari umukinnyi w’umukino wa basketball kandi yifuzaga gukomeza gukina ndetse akaba n’umufana ukomeye wa AC Milan. Yasigiye akababaro umuryango we ababyeyi be, abavandimwe be bakiri bato, na nyina w’umubyeyi wemeje ko Daniel yari umuntu w’umutima mwiza kandi w’imico myiza.
TANGA IGITECYEREZO