Mu bakinnyi batandatu bahagarariye u Rwanda mu isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rya La Tropicale Amissa Bongo, rizenguruka igihugu cya Gabon ndetse rikanagera mu bihugu baturanye, Mugisha Moïse yabaye uwa gatanu asizwe amasegonda atanu n’Umutaliyani Viviani Attilio wegukanye agace ka mbere kakinwe kuri uyu wa mbere.
Agace
ka mbere k’iri siganwa kakinwe kuri uyu wa mbere kari kiganjemo inzira
zirambitse, kuko aho kuzamuka hatari hanini cyane, kakaba kari gafite intera
y’Ibilometero 149, karangiye kegukanwe n’Umutaliyani Viviane Attilio
wakoresheje 3h33’47’’.
Abasiganywa
bahagurukiye mu gace kitwa Bitam muri Gabon basoreza Ebolowa muri Cameroon.
Mu
bilometero 55, umunya – Afurika y’epfo Perichon, yagaragazaga imbaraga
zidasanzwe nk’umukinnyi washoboraga kwegukana aka gace. Mugisha Moise wari uri mu gikundi kiri imbere,
yari ari kumwe n’abakinnyi babiri barimo umunya –Morocco El Arabaoui na Yamane
mu gihe igikundi cyari kibari inyuma bakirushaga amasegonga 50.
Mu
bilometero 80, Perichon wakomeje kubayobora, yavuye mu gikundi cyarimo
abakinnyi barimo umunyarwanda Mugisha Moise, ahita ashyiramo ikinyuranyo cy’umunota
umwe n’amasegonda 20.
Mu
gusoza iyi ntera ya Kilometero 149, Umutaliyani Viviane Attilio ukinira ikipe
ya Cofidis yo mu bufaransa yegukanye aka gace akoresheje 3h33’47’’, akurikirwa
na Yemane Dawit ukinira ikipe y’igihu ya Eritrea akoreshe 3h33’50’’ naho Mnzin
Lorrenzo Umufaransa ukinira Total Direct Energie aza ku mwanya wa gatu akoreshe
3h33’51’’.
Mu
bakinnyi bahagarariye u Rwanda Mugisha
Moise niwewasoje hafi, ari ku mwanya wa Gatanu akaba yakoreshe 3h33’52’’,
Uwihirwe Renus asoza ku mwanya 28 yakoresheje 3h33’57’’ naho Areruya Joseph
watwaye La Tropicale Amisa Bongo 2018 yasoje
ku mwanya wa 42 akoresheje 3h33’57’’.
Kuri
uyu wa kabiri tariki ya 21 Muatrama 2020, La Tropicale Amisa Bongo 2020
irakomeza, abasiganwa bahagurukiye mu gacekitwa Bitam berekeza I Oyem mu ntera ya Kilometero
110.
Mugisha Moise yasoje ku mwanya wa Gatanu mu gace ka mbere ka La Tropicale Amissa Bongo
Abakinnyi batandatu bagiye muri iri siganwa bahagarariye u Rwanda bayobowe na Areruya Joseph
Viviani niwe wegukanye agace ka mbere ka La Tropicale amissa Bongo
TANGA IGITECYEREZO