Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda ya MTN Rwanda, yatangaje ibipimo byayo by’imari by'igihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2024, byagaragaje izamuka rikomeye ry’abakiriya n’inyungu ishimishije nyuma y’igihe cy’ihungabana mu bukungu.
MTN Rwanda yatangaje izamuka rya 4.6% mu nyungu yaturutse ku serivisi, bitewe n’izamuka ry’abakoresha serivisi zayo no gutera imbere gukomeye kwa Mobile Money. Mu gihembwe cya Kane cya 2024, inyungu ya MTN Rwanda havuyemo imisoro yageze kuri miliyari 5.3 Frw, ivuye ku gihombo cya miliyari 10.8 Frw yari yagize mu mezi icyenda ya mbere ya 2024. Ibi byerekana izamuka rya 328.9% ugereranyije n’igihembwe cya kane cya 2023, bikaba bishingiye ku kunguka kwa serivisi no ku micungire myiza y’ishoramari.
MTN Rwanda yagaragaje izamuka rya 5.1% ry’abakiriya bakoresha serivisi zayo buri gihe, bagera kuri miliyoni 7.6, bituma ishimangira umwanya wayo wa mbere ku isoko ry’itumanaho mu Rwanda. Mobile Money yagize izamuka rya 30.3%, bitewe no kwiyongera gukomeye kw’abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu mafaranga.
Ku rundi ruhande, amafaranga yinjijwe
na serivisi za internet yazamutseho
0.2%, cyane cyane bitewe n’uko buri mukiriya yakoresheje internet ku kigero cya 35.7%, kiri hejuru ugereranyije
n’umwaka ushize, bikaba byaratewe no gutangiza paki ziciriritse za
internet.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bobibe abikomozaho yagize ati: "Umwaka wa 2024 wari ufite ibihe bigoye n’ibyiza, ariko twishimiye kuba twarawusoje neza. Kuzamuka kw’inyungu twabonye mu gihembwe cya kane, ni ikimenyetso cy’imbaraga zacu zo gukomeza gutsinda. Twashoye imari mu kwagura umuyoboro wacu no kongera 4G kugira ngo dushyigikire ukwiyongera kw’abakiriya no guteza imbere serivisi z’imari z’ikoranabuhanga."
Yakomeje agira ati: "Nka MTN Rwanda, ntituzasiga umuntu n’umwe inyuma kuko twizera ko buri
wese agomba kugerwaho n’inyungu z’ubuzima bugezweho. Mu gihe twinjira mu 2025,
intego yacu ni ugukomeza gutera imbere, kunoza umuyoboro wacu no gutanga
umusanzu wacu mu kubaka u Rwanda rurushijeho gukoresha ikoranabuhanga.”
Mobile
Money Rwanda ikomeje kubaka ubukungu bw’Ikoranabuhanga
MoMo Rwanda yageze ku
baturage benshi kurushaho, aho abakiriya bayo bageze kuri miliyoni 5.3 mu 2024, bituma amafaranga yinjijwe azamuka ku kigero cya 30.3% ugereranyije n’umwaka
ushize. Abanyarwanda barushijeho kwitabira Mobile Money mu kwishyura,
kwizigamira, kugurizanya no kohereza amafaranga mu gihugu no hanze yacyo.
MoMoPay yitabiriwe n'abacuruzi barenga 520,000,
naho abakiriya bakoresha iyi serivisi neza bagera kuri miliyoni 3.2, bavuye kuri miliyoni
2.7 mu 2023. Ikoranabuhanga nka "MoMoCard"
ryafashije kwihutisha ubukungu budakoresha amafaranga yo mu ntoki, rifasha abantu
kwishyura byoroshye mu gihugu no mu mahanga.
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame yagize ati: "Twishimiye uko MoMo irushaho korohera Abanyarwanda. Byaba ari mu kwishyura, kohereza amafaranga cyangwa kubona inguzanyo yihuse, MoMo yabaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi. Kandi si ibyo gusa, kuko yanagize uruhare mu guhanga imirimo ku bagurisha serivisi zayo."
Mu 2024, twashyize imbere uburezi binyuze muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’, yafashije abana
barenga miliyoni 3.4 kubona
ifunguro. Si ukubagaburira gusa, ni gahunda ifasha abana kuguma mu mashuri, kwiga
neza no gutegura ejo hazaza heza h’u Rwanda."
Nubwo MTN Rwanda yagize
ibihe byiza, amafaranga yinjijwe na serivisi zo guhamagara yagabanutseho 17.8%, ahanini bitewe n’icyemezo cyo gukuraho
ikiguzi cyo guhamagara hagati y’imirongo itandukanye (Zero MTR).
Umuyobozi
Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Dunstan Stobber abisobanura yagize ati: "Twishimiye kubona inyungu nziza
mu gihembwe cya kane cya 2024, ariko igihombo cy’umwaka cyageze kuri miliyari
5.5 Frw, bitewe n’izamuka ry’ikiguzi cyo gukora n’izamuka rito ry’amafaranga
twinjije. Twakomeje kwibanda ku kugabanya ibiciro mu micungire y’imari,
bituma ishoramari ryacu mu kwagura umuyoboro rigabanukaho 15.3% mu kurushaho
kunoza serivisi dutanga."
MTN Rwanda ikomeje guteza
imbere uburezi, kurengera abana no kwita ku mirire binyuze muri gahunda zayo
z’imibereho myiza. Mu 2024, yashoye miliyoni
200 Frw mu mishinga ifasha guteza imbere ikoranabuhanga, uburezi no
kurengera abana.
Mu
2025, MTN Rwanda yiyemeje gukomeza gushora imari mu kubaka umuyoboro uhamye,
guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga no gukomeza kugira uruhare mu
iterambere ry’u Rwanda rujyanye n’ikoranabuhanga.
Umusaruro wa MTN Rwanda na Mobile Money Rwanda Ltd wabaye mwiza cyane mu gihembwe cya kane cya 2024 ugereranije n'igihe nk'icyo mu 2023
TANGA IGITECYEREZO