Gorilla FC yashimangiye umwanya wa gatatu muri shampiyona y'u Rwanda nyuma yo gutsinda Muhazi United mu mukino w'umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League.
kuri uyu wa Gatanu itariki 14 Werurwe 2025 ikipe ya Gorilla
FC yari yakiriye Muhazi United mu mukino w'umunsi wa 21 wa Shampiyona y'u
Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.
Ni umukino yatangiye ikipe ya Gorilla FC iri hejuru cyane
kuko Ku munota wa kabiri Ndikumana Landly yatsinze igitego cya mbere cya
Gorilla FC nyuma y'uburangare bw'abakinnyi ba Muhazi United.
Ku munota wa 19 Nsanzimfura Keddy wa Gorilla FC yaje
kwerekwa ikarita y'umuhondo nyuma yo gufata amaboko ya Nikolas Kagaba wa Muhazi
United akamubuza kurengura umupira neza.
Ku munota wa 42 Muhazi United yabonye Amahirwe yo kwishyura
igitego maze kufura yatewe na Shaka Tresor
umuzamu wa Gorilla FC Muhawenayo God akuramo umupira maze Muhazi United
iguma kubura Amahirwe yo kwishyura. Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC ifite
igitego kimwe Ku busa bwa Muhazi United.
Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga zidasanzwe Ku
ruhande rwa gorilla FC ariko abakinnyi nka Nikola Kagaba, Joseph Sackey,
Niyitegeka Idrisa baguma kurata ibitego maze Gorilla FC iguma kuyobora umukino.
Ku munota wa 60 Gorilla FC yashakaga kubaka ibyo yari
yagezeho yakoze impinduka maze Zizi Kisolokele Mpolo aha umwanya Nshutinziza
Didier.
Impinduka za Gorilla FC zatumye imbaraga ziyongera maze ku munota wa 68 Nduwimana Frank aba atsindiye igitego cya kabiri nanone nyuma y'uburangare bwa ba myugariro. Umukino warinze urangira ari ibitego bibiri bya Gorilla FC ku busa bwa Muhazi United.
Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya Gorilla FC iguma ku mwanya wa Gatatu n'amanota 33 mu gihe ikipe ya Muhazi United yo yagumye ku manota 23.
Nduwimana Frank yafashije ikipe ya Gorilla FC kubona amanota atatu nyuma yo gutsinda Muhazi United
Gorilla FC yagumye gushimangira umyanya wa Gatatu inyuma ya APR FC na Rayon Sports
Gorilla FC ikomeje gukora ibitangaza muri uyu mwaka w'imikino nyuma yo kurusha amakipe akomeye
TANGA IGITECYEREZO