Resitora y'umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Cristiano Ronaldo n'umunyabigwi muri Tennis , Rafael Nadal yari i Madrid muri Espagne yafunze imiryango burundu nyuma y'imyaka 3.
Iyi resitora yari yarafunguwe muri Werurwe 2022 mu gace ka Carbonara Pasta gaherereye i Madrid mu murwa mukuru wa Espagne.
Yari mu biganza bya kompanyi ya Tatel Group yashinzwe na Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Rafael Nadal wasezeye ku mukino wa Tennis ndetse n'abakinnyi bakinnyi babiri ba Basketball bakomoka muri Espagne aribo Rudy Fernandez na Pau Gasol.
Iyi resitora yari yariswe Vera Carbonara de Toto, ikaba yari izwiho kugira amafunguro yo mu Butaliyani yari ifite izina rinini i Madrid aho ifunguro ryaho ryaguraga Amayero 50.
Nubwo yafunze ariko izindi zigenzurwa na kompanyi ya Tatel Group zirimo iza Dubai na Abu Dhabi zo zikomeje gukora.
Cristiano Ronaldo usibye kuba ari Umunyabigwi mu mupira w'amaguru ariko ni n'umushoramari mu bucuruzi butandukanye. Afite hoteli mu bihugu bitandukanye, resitora, gym ndetse izina rye rya CL7 rikoreshwa ku myambaro itandukanye yiganjemo iy'imbere.
Uyu mukinnyi w'imyaka 40 wamamariza uruganda rwa Nike, aheruka no gutangaza ko azagura ikipe y'umupira w'amaguru kandi ikomeye.
Resitora yari ifitwemo imigabane na Rafael Nadal i Madrid yafunze imiryango
Cristiano Ronaldo ashora mu bucuruzi butandukanye burimo na resitora
TANGA IGITECYEREZO