Ku wa kane tariki 13 Werurwe 2025, polisi y’u Rwanda yubukije abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, inshingano n’uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda.
Ni mu bukangurambaga bw'Umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya "Gerayo Amahoro" bwabereye mu kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) ya Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge mu rwego rwo kubashishikariza gukumira impanuka zihitana ubuzima bw'abazifashisha mu ngendo zigirira hirya no hino mu gihugu.
Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi yagaragarije abo bashoferi ishusho y’umutekano wo mu muhanda, ababwira ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye zizatanga umusaruro mu gukumira impanuka bigizwemo uruhare n'abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Yagize ati: "Inyinshi mu mpanuka ziba ziterwa no kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, ubusinzi, kwihuta mutanguranwa abagenzi ngo mukore inshuro nyinshi, gucomokora akagabanyamuvuduko, umunaniro, kunyuraniraho ahatemewe, kugenda muvugira kuri telefoni, guhugira mu kubara amatike y’abo mwatwaye, uburangare n’ibindi.”
SP Kayigi yibukije abashoferi ko ubuzima bw’abagenzi batwara buba buri mu biganza byabo, ko mu gihe bananiwe cyangwa batameze neza bajya babibwira abakoresha babo bakabaruhura, ikindi bakirinda amakosa bajya bakora yo guhaguruka batagenzuye ko imodoka zabo nta kibazo zifite icyo aricyo cyose mbere y'uko bafata urugendo.
Yagize ati: “Turabasaba gutwara neza abaturage no kubaha
serivisi nziza inoze mukabigira inshingano kugira ngo mugereyo amahoro kandi
mukagira umuco wo gucyaha bamwe muri mwe bakora amakosa kuko baba basebya
umwuga wanyu.”
Yanibukije abagenzi kandi ko nabo ari bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, ko badakwiriye kurebera amakosa akorwa n’abashoferi mu gihe babatwaye kuko bafite uburenganzira bwo kubibabuza, bakwanga bakabimenyesha inzego zibishinzwe cyane ko iyo impanuka ibaye, ari bo ba mbere igiraho ingaruka.
SP Kayigi yabasabye ko mu gihe hari umwe mu bagenzi ugaragaje imyitwarire itari myiza ku buryo babona yabangamira urugendo rwabo bikaba byateza impanuka, bajya bamukuramo mbere y'uko bahaguruka cyangwa mu gihe bari mu nzira bagenda bakajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kandi, ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe, bwanabereye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu karere ka Rubavu no mu karere ka Rutsiro, higishwa abanyeshuri n’abanyonzi, bongera gukangurirwa kwirinda impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza biwugenga.
Mu karere ka Rubavu, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bwabereye mu murenge wa Mudende higishwa abanyonzi 60 ndetse no mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakiliba higishwa abanyeshuri bagera ku 1,943. Ni mu gihe mu karere ka Rutsiro, mu Ishuri ribanza ry’Umucyo higishijwe abanyeshuri 250.
Bongeye kwibutswa uburyo bw’imikoreshereze y’umuhanda
birinda impanuka, mu gihe bagenda n'amaguru basabwa kugendera mu ruhande
rw'ibumoso bw'umuhanda aho bareba neza ibinyabiziga bibaturuka imbere, mu gihe
cyo kwambukiranya umuhanda bakambukira ahari imirongo yera izwi nka zebra
crossings babanje kureba niba nta kinyabiziga kiri hafi.
Abashoferi b'imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
TANGA IGITECYEREZO