Chairman w'ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yashyize umucyo ku byo kwicaza abayobozi ba mukeba wayo, Rayon Sports ahatabakwiriye ku mukino wa derby baheruka kwakira muri Stade Amahoro.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga na Radio & TV 10 mu kiganiro cya siporo 'Urukiko rw'imikino' .
Chairman w'ikipe y'Ingabo z'igihugu yavuze ko impamvu hari abakwirakwiza ibihuha by'uko ifitiye abakinnyi n'abandi bakozi ibirarane by'imishahara y'amezi abiri ari abashaka kwica mu mutwe abafana.
Yagize ati "Hari abashaka gushyushya hari n’abashaka kugira ngo bice mu mutwe abafana ariko tuziko dufite abafana baranabyerekanye n’ejo bundi bamaze gutera imbere mu myunvire no mu mifanire ibyo rero ni ibishaka gutera abafana bacu gucika intege".
Yavuze ko urebye kuri ubu APR FC ariyo ifite abafana bari hejuru mu buryo bw'imifanire ndetse n'ubwinshi bwabo ku kibuga.
Yagize ati "Hari abavuze ngo ntabwo APR FC ifite abafana benshi ariko ngirango mwarabibonye ko ifite abafana ku buryo tugiye no mu mibare ubu nibo bari hejuru.
Jyewe ndabirebera ku mifanire, ubwinshi bwabo ku kibuga bafana nibo ba mbere ubu dufite rero kubaca intege bivaho. Numva rero uwabigambiriye wese ni ukugira ngo ace intege abafana ntabwo rero yabishobora ni ibihuha".
Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko kuba batari kumwanya wa mbere ari ibintu baganiriza umutoza kugira ngo arebe ukuntu ikipe yakina neza igatsinda.
Yagize ati "Yego naje hagati hari imikino ya shampiyona yararangiye twakabaye turi aba mbere. Rero numva icyo cyonyine kuba tutari aba mbere turwana no kuba aba mbere ari umufana ari n’ubuyobozi ntabwo basanzwe babimenyereye.
Ubwo urumva ko atari byiza ariko kubera ko ibyo bireba cyane umutoza tubiganiraho tukamwereka ikibura nabyo arimo ararwana nabyo kugira ngo arebe ukuntu ikipe yakina neza igatsinda.
Icyo nzicyo abafana n’abakunzi bandi twifuza ko twakabaye aba mbere no gukina neza ibyo rero umutoza n’izo shingano ze arimo arareba aho bitagenda neza kugira ngo abikosore".
Chairman w'ikipe y'Ingabo z'igihugu yashyize umucyo kubyo kuba abayobozi ba Rayon Sports barahawe imyanya yo muri VVIP kandi bagakwiye kujya muri Sky Box ku mukino baheruka kwakira wa 'derby'.
Yagize ati: "Ibyo byarabaye mwarabibonye manuka kubazamura ahantu handi twabageneye kwicara. Mu by'ukuri jye ni ubwa mbere twari duteguye umukino mpari muri iriya sitade (Amahoro).
Ntabwo nigeze mfata umwanya kugira ngo menye itandukaniro rya VVIP na Sky Box, dutanga amatike niho habayemo ukwibeshya VVIP tutayitandukanya na Sky Box.
Hari utuntu nk’utwongutwo duto twabayemo two kutamenya ngo uyu iyo yicaye ahangaha atandukana n'uba wicaye ahangaha. Nyuma tuhageze tubirebye niyo mpamvu mwabonye manuka nkajya hasi kubazamura bakajya muri Sky Box".
Yavuze ko abayobozi ba Rayon Sports ari abantu bubaha, "Icyabayeho ni ukutamenya gutandukanya intebe ariko nta mugambi wo kuba twabicaza aho badakwiriye, turabubaha ni abasaza bayobora ikipe, turabazi bafite amateka mu mupira w’amaguru, n’utabubaha yaba atazi iby’umupira".
Chairman wa APR FC avuga ko abakwirakwiza ibihuha bagamije kwica mu mutwe abafana
TANGA IGITECYEREZO