Kigali

Kwibuka25: "Ntituziyambura ubuzima tuzaharanira kubaho kubera abacu bari mu nzibutso” Uwayezu uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/07/2019 17:51
0


Mu #Kwibuka25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahantu henshi hatandukanye mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi bagira uburyo bwo kwibuka ndetse hakanatagwa ubutumwa butandukanye. Ku Mayaga ya Nyanza hatangiwe ubutumwa ku bacitse ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



Nyuma y’ubuhamya bwari bumaze gutangwa na Bukuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi Bonhomme mu ndi ndirimbo "Twibuke Abanyamayaga" yafashije Abanyamayaga cyane kwibuka kuko humvikanamo ubuzima benshi banyuzemo ndetse n’imiryango imwe n’imwe yongeye kwibuka abayo hagendewe ku mazina yumvikana muri iyo ndirimbo.

Uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza, Uwayezu Jean Fidele mu ijambo rye yatangiye ashimira ababatabaye, akomeza cyane abacitse ku Icumu by'umwihariko abo ku Mayaga. Avuga ko bagiye babeshywa kenshi ko bashyinguye abatari abo mu miryango yabo aho yagize ati “Twabeshywe kenshi ko abo dushyinguye atari bo bacu, tugahora ducukura ntitubabone. Imirimo n'amashuri byarahagaze duta umutwe. Ntituziyambura ubuzima tuzaharanira kubaho kubera abacu bari mu nzibutso. Erega abacu baturaze urukundo n'ubutwari ntibaturaze kwiyahura n’ubugwari.”


Jean Fidele Uwayezu uhagarariye abafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza yabunamiye

Yakomeje asaba abanyarwanda bose kumva umusonga w’abacitse ku icumu anabaza niba bikwiye ko hari abatarashyingura mu cyubahiro mu mvugo yari yuzuye agahinda ati “Niba turi umuryango w'abanyarwanda, ubu buri wese agerageza kumva umusonga w'abacitse ku icumu? Ese ubu mu myaka 25 tumaze dutanga imbabazi tutazisabwe koko birakwiye ko haba hari abo tutaranamenya aho bajugunywe? Abarenga 89,000 bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Nyanza ariko nyamara hari abandi tutazi aho bari.”


Ntibikwiye ko hari abataraboneka ngo bashyingurwe

Jean Fidele Uwayezu yakomeje kandi avuga ko hari abahora bababwira ko abo baberetse atari bo. Yavuze ko ahantu harenga 44 bahagiye bashaka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko hari n'aho basangaga bababeshya nta mibiri iriyo. Yashimangiye ko bazarwanira ishyaka u Rwanda ati “U Rwanda tuzarurwanirira nibiba na ngombwa natwe dushaje tuzarurasanira.”

Jean Fidele Uwayezu yasobanuye imiterere y’urwibutso rwa Nyanza aho igice cya 1 cyamaze kuzura ari nacyo kibitse imibiri igera ku bihumbi mirongo inani n’icyenda ariko hari ikindi gice kizubakwa cy’ibindi byumba. Yasobanuye ko urwibutso ruzaba rugizwe n'ibyumba 3 harimo Icyumba kirimo Amazina y'abishwe muri Jenoside bashyinguwe muri urwo rwibutso, Icyumba yise icy’umukara kizaba kigaragaza uruhare rw’abakoze Jenoside n'icyumba cy’aho kuruhukira nyuma yo gusura urwibutso.


Icyiciro cya 1 cy'Urwibutso rwa Nyanza ruri ku Mayaga cyamaze kuzura

Mu gusoza, Jean Fidele Uwayezu yegereye amasanduku 20 yari ahagarariye andi menshi ashyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nuko ati “Mwapfuye gitwari mwadusigiye umurage mwiza wo gukunda bose n'abatagira urukundo. Mwapfuye Gikirisitu musenga rwose, turabishima.  Mwazize uko mwaremwe. Ntimutugaye ko twatinze kubatuza heza amashami yashibutse yari atarakomera. Turabakunda kandi tuzahora tubibuka. Ntimuzazima twararokotse!”


Ingabo za RPF Inkotanyi zihora zishimirwa ko zahagaritse Jenoside






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND