Gutera imbere kw’imiryango ni ingenzi mu iterambere ry’igihugu, ariko hirya no hino mu Rwanda hari ikibazo cy’isenyuka ry’ingo nk'uko ubushakashatsi bwakozwe na RGB bubigaragaza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB) mu 2023 na 2024, binyuze muri Citizen ScoreCard Report bugaragaza ko gusenyuka kw’imiryango bifite impamvu zitandukanye, zishingiye ku mibereho, ubukungu, n’imyitwarire y’abantu.
Impamvu nyamukuru zitera gusenyuka kw’imiryango mu Rwanda
Amakimbirane mu muryango agira uruhare rungana na 22.3% mu gutuma havuka gatanya bitewe no kutumvikana hagati y’abashakanye cyangwa hagati y’ababyeyi n’abana. Ubushurashuzi no gucana inyuma kwabashakanye bigira uruhare rungana na 17.2% bikarangira urugo rusenyutse.
Ihohoterwa rishingiye ku mitekerereze harimo gufata nabi mugenzi wawe nko kumutesha agaciro umubwira amagambo mabi amukomeretsa no kumutesha agaciro byangiza urukundo n’umuryango kukigereranyo cya 16.1%.
Ihohoterwa rishingiye ku mitungo nko kubuza umwe mu bashakanye uburenganzira ku mitungo harimo kwiharira no kwikubira imitungo y’urugo bitera amakimbirane ku kigereranyo cya 14.4%.
Ihohoterwa rishingiye ku mubiri riri kuri 8.8% harimo nko gukubitwa no gukomeretswa biri mu mpamvu zituma imiryango irushaho gusenyuka.
Imyitwarire mibi y’urubyiruko harimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, cyangwa kwishora mu bikorwa by’uburara bigira ingaruka mbi ku muryango ku kigereranyo cya 8.4%.
Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko inzoga n’ibiyobyabwenge bigira uruhare rukomeye mu gusenya ingo, aho 85.4% by’abaturage babajijwe bemeye ko ari bimwe mu bidindiza umuryango.
Kutaganira hagati y’abashakanye, uburere budahagije ku bana, nabyo biri mu mpamvu zikomeye zituma ingo zidashobora kuramba.
Ikindi kibazo cyagaragaye ni ibibazo by’ubukungu harimo gukoresha umutungo nabi. Ubushomeri, ubukene, n’ibibazo by’imibereho byagaragajwe nk’ibibangamira imiryango, kuko iyo ibikenewe ku buzima bwa buri munsi bidahari, habaho guhangana no gushwana.
Icyakorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke
Guverinoma y’u Rwanda n’imiryango itandukanye iharanira iterambere ry’imiryango yatangije gahunda zitandukanye zo gufasha ingo kwirinda gusenyuka.
Harimo gahunda zo kunga imiryango bitabaye ngombwa ko imiryango itandukana hakifashihwa inshuti y’umuryango hagamijwe gufasha imiryango gusana umubano no gusubiza hamwe abashakanye.
Abahanga
mu mibanire y’abantu basaba ko hakongerwa ibiganiro hagati y’abashakanye,
uburere bwiza ku bana no gushyiraho ingamba zo kurwanya ihohoterwa
rishingiye ku gitsina n’irishingiye ku bukungu kugira ngo umuryango ukomeze
kuba urufatiro rw’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO