RFL
Kigali

Ntwari Evode yabimburiye abirukanwe muri APR FC kuvuga ko ubu ari ku isoko

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/06/2019 14:55
0


Ntwari Evode wari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC ndetse akaba muri 16 basezerewe muri iyi kipe, yabanjirije bagenzi be kuvuga ko atakiri umukinnyi wa APR FC ahubwo ko ari ku isoko ry’ikipe yose yamwifuza.



Ntwari Evode ukina hagati asa n’aho aherecyeza abataha izamu (Attacking Midfielder) yageze muri APR FC atangirana nayo umwaka w’imikino 2018-2019 akaba ayisohotsemo amasezerano atarangiye bitewe na gahunda abayobora ikipe bafashe bakirukana abakinnyi 16 barimo na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wari kapiteni.


Ntwari Evode umukinnyi wirukanwe muri APR FC amazemo umwaka umwe 

Anyuze ku rubuga rwa Instagram, Ntwari Evode yatangiye avuga ko abari bamuzi kuri nimero 13 yabaga yanditse ku mwambaro wa APR FC yakoreshaga mu kazi, igihe kigeze ngo abasezere kandi ko ashima buri kimwe yahuye nacyo muri APR FC.

“Abanshyigikiraga bashingiye kuri 13 (Team 13) , iki nicyo gihe cyo kubashimira kuri buri kimwe mwanyeretse nk’imukinnyi wa APR FC. Gusa guhera ubu ntabwo nkiri umukinnyi wa APR FC kuko ubu ndi umukinnyi wigenga ku isoko ry’abandi bakinnyi (Free Agent)”. Ntwari


Ubutumwa bwa Ntwari Evode uri muri 16 birukanwe muri APR FC

Ntwari Evode yageze muri APR FC mbere y’uko batangira umwaka w’imikino 2018-2019 avuye muri AS Kigali.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND