Mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizafungurwa ku mugaragaro tariki ya 6 Nyakanga 2019, amakipe akomeje gahunda yo gushaka abakinnyi mu buryo bwihuse kugira ngo batangire bitegure umwaka w’imikino 2019-2020.
Amakipe
arimo APR FC, Rayon Sports, Musanze FC na Etincelles FC ni amwe mu makipe
yageze ku isoko kare nde anasinyisha bamwe mu bakinnyi.
Mukura
Victory Sport, ikipe y’i Huye iheruka gutwara igikombe cy’Amahoro 2018 ndetse
ikanagera mu ijonjora rya gatatu rya Total CAF Confederation Cup 2018-2019, ni ikipe kuri ubu yamaze gutandukana n’abakinnyi barimo Rwabugiri Omar wagiye
muri APR FC, Cyiza Hussein na Saidi Iragire bageze muri Rayon Sports.
Nyuma yo
kubura Rwabugiri Omar wari umunyezamu wa mbere muri iyi kipe, Mukura VS iri
muri gahunda yo gushaka undi munyezamu waza gufatanya na Wilondja Ismael na
Aimee Regis Ingabire.
Muri iyo
gahunda rero niho abayobozi ba Mukura VS batangiye gutekereza kuri Nsabimana
Jean de Dieu bita Shaulin wasoje amasezerano muri Bugesera FC.
Nsabimana Jean de Dieu Shaulin umunyezamu wifuzwa na Mukura VS
Nyuma ya
Nsabimana Jean de Dieu kandi, ikipe ya Mukura VS iri kuvugana na Ndayisenga
Kassim umunyezamu muri Rayon Sports nawe wasoje amasezerano muri iyi kipe.
Nsabimana
Jean de Dieu yari mu banyezamu ikipe ya Musanze FC yifuzaga ariko baza
kutumvikana mu biciro kuko amakuru ahari avuga ko iyi kipe yamuhaye amafaranga
macye akayanga bikaba ngombwa ko bagura Muhawenayo Gadi wahoze ari umunyezamu w’Amagaju
FC. Nsabimana kandi yari ku rutonde rw’abanyezamu ikipe ya APR FC yashakaga
mbere yo kugura Rwabugiri Omar.
Ndayisenga Kassim umunyezamu uba muri Rayon Sports wifuzwa na Mukura VS
Bugesera FC kuri ubu ifite abanyezamu bose
barangije amasezerano, yamaze kugura Twagirimana Pacifique wari mu ikipe y’Amagaju
FC bateganya ko Kwizera Janvier bita Rihungu yabacika akajya muri Etincelles FC
ndetse na Nsabimana Jean de Dieu akaba yajya ahandi biryo Twagirimana Pacifique
akaba yababera umunyezamu wa mbere mu mwaka w’imikino 2019-2020.
TANGA IGITECYEREZO