Harambee Stars ikipe y’igihugu ya Kenya y’umupira w’amaguru yihereranye Tanzania iyitsinda ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya gatatu bituma Kenya yongera amahirwe yo kuzagera muri 1/8 cy’irangiza.
Ibitego bya
Kenya byatsinzwe na Michael Olunga (39’, 80’), Omolo Johanna (62’) mu gihe ibitego bya Tanzania yanafunguye
amazamu byatsinzwe na Simon HappyGod Msuva (6’) na Mbwana Ally Samatta (40’).
Wari umukino
ikipe y’igihugu ya Tanzania yatangiye yibonamo cyane kuko ugusatira kwayo mu
minota ya mbere byatumye ifungura amazamu ku munota wa gatandatu (6’) ku
gitego cya Simon HappyGod Msuva wari wanabanje guhusha igitego mbere yo
gutsinda.
Michael Olunga (14) yatsinze ibitego bibiri mu mukino afasha Kenya kwitwara neza
Gusa ntabwo
Kenya yari yicaye ubusa kuko abakinnyi bayo bakomeye barimo kapiteni Victor
Wanyama ukina muri Tottenham, Omolo Johanna na Michael Olunga ndetse na Francis
Nyambura Kahata bagerageje gukora ibishoboka bahereye mu gice cyo hagati mu
kibuga bagana imbere ngo barebe ko bacubya umurego Tanzania yari ifite
barangira babonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 39’ gitsinzwe na Michael
Olunga.
Mu gihe bari
bakiri kwisuganya ni bwo Mbwana Ally Samatta kapiteni wa Tanzania yahise abona
igitego cya kabiri ku munota wa 40’ w’umukino ari nabwo umukino wahise uhindura
isura n’uburemere.
Abakinnyi ba Kenya bishimira intsinzi
Kenya baje
gutuza bakina umupira usukuye mu gice cya kabiri ariko Tanzania ikanyuzamo nayo
ikabatera igitutu cyarangiraga Kenya ikabasubirana inyuma (Kelvin Yondani na
David John Mwatika) kugeza ubwo amakosa y’abakina inyuma ba Tanzania yaje
kubera uruhuri bakinjizwa igitego cya kabiri ku munota wa 62’ cya Johanna Omolo.
Francis Nyambura Kahata wa Kenya mu kirere ashaka kwakira umupira munsi ye hari Erasto Nyoni (4) wa Tanzania
Bamaze
kunganya ibitego 2-2 ni bwo byabonekaga ko buri kipe itangiye kurwana n’imibare
yo kubona igitego cya gatatu ariko ukabona ko Tanzania imbaraga zamaze
kugabanuka mu bakina inyuma no hagati mu kibuga ndetse byatangiye kototera
abataha izamu kuko ni bwo Thomas Ulimwengu yahaye umwanya John Raphael Bocco
nawe waje agasanga nta kintu yafasha Tanzania mu minota 20’ yamaze mu kibuga.
Abakinnyi ba
Kenya barimo; Johanna Omolo, Victor Wanyama na Patrick Matasi (GK) buri umwe
yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe ku ruhande rwa Tanzania zahawe David John
Mwatika na Mudathir Yahya.
Mbwana Ally Samatta (10) yatsinze igitego cya kabiri cya Tanzania
Muri iri
tsinda rya gatatu (C), Algeria yafashe umwanya wa mbere n’amanota atandatu (6)
nyuma yo gutsinda Senegal igitego 1-0. Senegal iri ku mwanya wa kabiri n’amanota
atatu mbere yo kuzacakirana na Kenya yo ifite amanota atatu ku mwanya wa
gatatu. Tanzania ni iya nyuma (4) nta nota ifite ahubwo ikaba igomba kuzihurira
na Algeria mu mukino wa nyuma mu itsinda.
Algeria yatsinze Senengal igitego 1-0
Sofiane Feghouli umukinnyi wo hagati muri Algeria
Ismael Bennacer (22) wa Algeria azenguruka Crepin Diatta(15) wa Senegal
Ababanje mu kibuga cya Kenya 3-2 Tanzania:
Kenya XI:
Patrick Matasi (GK,18), David Owino 15, Musa Mohammed 5, Joseph Okumu 2, Aboud
Omar 3, Victor wanyama (C,12), Johanna Omolo 8, Francis Nyambura Kahata 11,
Ayub Masika 7, Eric Ouma 13 na Michael Olunga 14.
Tanzania XI:
Aishi Manula (GK,18), Gadiel Kamagi Michael 2, Kelvin Yondani 5, David John
Mwatika 6,Ramadhan Kessy 22, Farid Moussa 17, Yahya Mudathir 23, Erasto Nyoni
4,Thomas Ulimwengu 11, Simon Msuva 12 na Mbwana Ally Samatta (C,10).
Dore uko
imikino yo kuri uyu wa Kane yagenze:
B-Madagascar
1-0 Burundi
C-Senegal
0-1 Algeria
C-Kenya 3-2
Tanzania
Imikino
iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu:
D-Ivory
Coast vs Morocco (16h30’)
D-South
Africa vs Namibia (19h00’)
E-Mali vs
Tunisia (22h00’)
TANGA IGITECYEREZO