Kigali

Basketball: “Mfite icyizere ko tuzagera ku mukino wa nyuma”-MUTOKAMBALI

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/06/2019 12:27
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019, i Kampala muri Uganda hatangiye imikino y’akarere ka Gatanu mu mukino wa Basketball aho ibihugu biri gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore kizabera muri Senegal kuva tariki 8-17 Kanama 2019.



Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa bakina umukino wa Basketball iri muri iyi mikino aho iri gutozwa na Moise Mutokambali wahoze atoza ikipe y’abagabo.

Muri iyi mikino irimo amakipe ane (4) arimo u Rwanda, Misiri, Uganda na Kenya ah bazakina hagati yabo (Round Robbin System) hanyuma bakazanakina imikino ya ½ bitewe n’uko bazaba basoje ku rutonde bazanakine umukino wa nyuma uzatanga ikipe izajya muri FIBA AFROBASKET 2019 kuko hazagenda imwe ya mbere.


Ikipe y'u Rwanda yatangiye itsindwa na Uganda 

Ikipe y’igihugu y’abagore b’u Rwanda yatangiye itsindwa na Uganda amanota 62-53 mu mukino wa mbere.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Mutokambali Moise umutoza mukuru w’iyi kipe y’u Rwanda yabwiye INYARWANDA ko abakinnyi bagize igihunga ahanini gituruka ku kuba nta mikino myinshi babonye mu myiteguro ndetse no kuba ikipe ye itaziranye neza bitewe n’igihe imaze itabaho. Ikipe y’u Rwanda y’abagore yari imaze imyaka itandatu itariho.

“Ishyaka rirahari, barabura imikino myinshi kugira ngo bamenyerane bityo no mu gutoza umuntu amenye uko akora ahinduranya abakinnyi neza. Iyo abakinnyi bamenyeranye bakinanye imikino nyinshi buri wese amenya aho ubuhanga cyangwa imbaraga za mugenzi zishingiye bityo bagahuza neza mu kibuga”. Mutokambali

Mutokambali yakomeje avuga ko n’ubwo batakaje umukino ufungura batagomba kwibwira ko byarangiye kuko ngo umukino wa kabiri bagomba guhuramo na Kenya bagomba gukosora amakosa yose bakoze bahura na Uganda bityo bikababera umwanya mwiza wo kuba banabona intsinzi y’umunsi.

Mutokambali avuga ko nk’u Rwanda kuba bazakina imikino ya ½ cy’irangiza, abona hari amahirwe ko ikipe afite izagera ku mukino wa nyuma.

“Amakipe arakomeye ariko natwe turiteguye guhangana na buri wese. Turasabwa gukosora ibitagenze neza  ku mukino wa Uganda kuko abakinnyi bakina bashaka amanota (pivots) bacu batangiranye igihunga bituma badatanga umusaruro uhagije. Gusa ikipe zose nabonye zikinika kandi dufite amahirwe kuko amakipe y’abagore azakina ½ cy’irangiza. Ndizera ko abakinnyi bazaba bamaze gukanguka, icyizere kirahari cyo kuba twakina umukino wa nyuma”. Mutokambali


Moise Mutokambali umutoza w'ikipe y'igihugu y'abagore b'u Rwanda muri Basketball

Mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Uganda, agace ka mbere karangiye Uganda ifite amanota 23 kuri 11 y’u Rwanda. Agace ka kabiri, Uganda yagasoje ifite amanota atanu mu gihe u Rwanda rwatsinze amanota 19.


Ikipe y'u Rwanda iri muri Uganda irimo abakinnyi banakinnye ANOCA Zone 2019 ukuyemo Iryimanivuze Deborah (9)

Agace ka gatatu nibwo Uganda yakangutse itsinda amanota 22 mu gihe u Rwanda rwari ruri ku manota 13, agace ka nyuma Uganda yatsinze amanota 13 kuri 10 y’u Rwanda.


Ikipe y'abagabo b'u Rwanda nayo yatangiye itsindwa na Misiri mu rugendo rwo gushaka itike ya FIBA AFROCAN 2019 izabera muri Mali kuva tariki 18-29 Nyakamga 2019   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kobi5 years ago
    mwasiga Sedal Sagamba s mukunvako mwatsinda gute kweri!!





Inyarwanda BACKGROUND