Mutokambali Moise umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore bakina Basketball, yahamagaye abakinnyi 12 azitabaza mu mikino y’akarere ka Gatanu muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Ikipe y’u
Rwanda yari imaze imyaka irindwi (7) idakina amarushanwa mpuzamahanga areba
abakinnyi bakuru (Senior Team), yari imaze igihe ikora imyitozo muri gahunda yo
kwitabira imikino y’akarere ka Gatanu izabera muri Uganda kuva tariki 26 Kamena
kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2019.
U Rwanda
ruza tuhura na Uganda, Misiri, Kenya na Tanzania kugira ngo barebe ko babona
itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abagore mu mukino
wa Basketball.
Bitanyijwe ko abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bahaguruka mu Rwanda saa moya n’iminota 20 (19h20’) bagana i Kampala muri Uganda.
Mutokambali Moise yahamagaye abakinnyi 12 azitabaza muri Zone V 2019
Abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda muri Zone V 2019:
Micomyiza
Rosine (The Hoops) , Mwizerwa Faustine (The Hoops), Tetero Odile (RP-IPRC
Huye), Imanizabayo Laurence (The Hoops), Nzaramba Cecile (RP-IPRC Huye),
Munyaneza Joselyne (RP-IPRC Huye), Ineza Sifa Joyeuse (The Hoops), Henderson
Monay (CS Napoca, Roumania), Urwibutso Nicole (UR-Huye), Rutagengwa Nadine (The
Hoops), Umugwaneza Charlotte (APR WBBC) na Butera Hope (The Hoops)
TANGA IGITECYEREZO