Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019 hazabera isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare, imikino izahuza ingimbi n’abangavu bava mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Aya
masiganwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu
bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ifatanyije na
Comité National Olympique Et sportif du Rwanda (CNOSR).
Aya
masiganwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu
bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) iyoborwa na
Bayingana Aimable usanzwe ari umuyobozi w’sihyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa
ku magare mu Rwanda (FERWACY).
Ingimbi za Team Rwanda ubwo zari mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 i Huye
Aya masiganwa azitabirwa n’amakipe y’abahungu n’abakobwa aturutse mu bihugu bitandatu (6) byo muri Afurika aribyo Burkina Faso, Burundi, Cote d’Ivoire, Niger, DR Congo n’u Rwanda nk’igihugu kizakira imikino.
Team Burundi yitezwe i Kigali mu marushanwa mpuzamahanga
Amasiganwa yombi azakinwa mu buryo bwo kuzenguruka (Circuit) i Kimihurura aho bazahagurukira bakanasoreza ku biro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) banyuze ahitwa mu Myembe – Ecole Internationale – Ogopogo – Sundowner – ku Kabindi–ikigo cy’igihugi gishinzwe indangamuntu (NIDA).
Abangavu ba Team Rwanda bamaze iminsi bitwara neza banitezwe kuri iki Cyumweru
Muri uru
rugendo, abakobwa bazahaguruka saa mbiri za mu gitondo (08h00’) bazenguruke
inshuro icumi ( 10) ku ntera y’ibirometero 55 (55 Km) naho abahugu bahaguruke
saa yine (10h00’) bazenguruke inshuro 15 ku ntera y’ibirometero 80 (80 Km).
Bivuze ko umuzenguruko umwe ku bahungu uzaba ungana na kilometero eshanu na
metero 300 (5.3 Km) mu gihe abakobwa bizaba ari kilometero eshanu na metero 500
(5,5 Km).
Aya niyo masiganwa
ya mbere mu mateka ateguwe na Union Francophone de Cyclisme ubu iyoborwa na
Bayingana Aimable usanzwe uyobora FERWACY.
Ingimbi za Team Rwanda zirahabwa amahirwe yo kuziharira imidali muri iri rushanwa
Aya
marushanwa yatewe inkunga n’umuryango w’abayobozi b’imijyi (Mayors) yo mu bihugu bikoresha ururimi
rw’igifaransa binyuze muri Komite Olempike na Siporo y’u Rwanda (CNOSR).
TANGA IGITECYEREZO