Kuva tariki ya 21 Kamena kugeza kuwa 19 Nyakanga 2019, igihugu cya Misiri kizaba cyabaye urujya n’uruza rw’amakipe n’abafana b’ibihugu bitandukanye aho bazaba bakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizahuza amakipe 24.
Igihugu cya
Misiri cyatoranyijwe mu kwakira iyi mikino nyuma yuko Cameroun inaniwe kuzuza
ibyangombwa yasabwaga na CAF kugira ngo ihabwe aya mahirwe abona umugabo
akabura undi.
Iyi mikino
izahuza amakipe 24, izabera mu mijyi ine (4) ikomeye mu gihugu cya Misiri
ariyo; Alexandria, Cairo nk’umurwa mukuru, Ismailia na Suez.
Amakipe uko
ari 24 azakinira ku bibuga by’amasitade atandatu (6) atandukanye arimo; Cairo
International Stadium, Air Force Stadium, Port Said Stadium, Ismailia Stadium, Suez
Sport Stadium na Alexandria Stadium.
1. Cairo
International Stadium
Cairo
International Stadium ni sitade iri mu zubashywe mu Misiri kuko yakira abantu ibihumbi 75 (75,000), ikaba ari sitade ibamo ubusabane bukabije bw’abafana
ku buryo hari n’igihe bamwe bahasiga ubuzima bitewe n’ibyavuye mu mukino cyane
ku makipe (Clubs) yo mu Misiri.
Iyi sitade
ifite amateka kuko mu 1974 na 1986 yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya
Afurika cy’ibihugu mu gihe mu 2006 yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya
Afurika cy’amakipe (Clubs) yabaye aya mbere iwayo.
2.Port Said
Stadium
Port Said
Stadium yagize izina rikomeye mu 2012 ubwo abafana barenga 70 bahasigaga
ubuzima mu mukino wahuzaga Al Masry na Al Ahly. Nyuma yaje gusanwa kuko yari
yangirijwe n’imirwano y’abafana. Nyuma yo gusanwa no gusubirana isura nibwo mu
2018 nibwo ikipe ya Al Masry yongeye gukomorerwa kongera kwakirira imikino yayo
muri iyi sitade izakira imwe mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya
2019.
3. Air Force
Stadium
Air Force
Stadium ni sitade iri mu mujyi wa Cairo, umurwa mukuru wa Misiri ikaba isanzwe
ikoreshwa na Al Ahly ndetse na El Entag Al Harby mu kwakira imikino yabo bakina
yaba iya shampiyona n’andi marushanwa bitabira. Iyi sitade iri mu zizakina
imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 izwi ku izina rya “
June 30 Stadium”.
4.Alexandria
Stadium na Ismailia Stadium
Ismailia City Stadium
Alexandria
Stadium na Ismailia Stadium izi sitade zombi zaherukaga kwakira imikino
mpuzamahanga muri 2006.
5.Suez
Sports Stadium
Suez Sports
Stadium ni imwe muri sitade esheshatu (6) zizitabazwa mu mukino ya nyuma y’igikombe
cya Afurika cy’ibihugu 2019, ikaba ari sitade yakira abantu ibihumbi 27
(27,000).
Misiri,
igihugu kizakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019
iri mu itsinda rya mbere (A) kumwe na Zimbabwe, Uganda na DR Congo.
U Burundi
buri mu itsinda rya kabiri (B) cyo kimwe na Madagascar, Guinea Conakry na
Nigeria.
Kenya iri mu
itsinda rya gatatu (C), aho iri kumwe na Tanzania, Algeria na Senegal mu gihe
itsinda rya kane (D) irirmo; South Africa, Namibia, Ivory Coast na Morocco.
Itsinda rya
gatanu (E) rigizwe na Mauritania, Angola, Mali na Tunisia. Itsinda rya
gatandatu (F) ririmo; Benin, Guinea Bissau, Ghana na Cameroun.
TANGA IGITECYEREZO