Kuri uyu wa Kane ubwo hakinwaga umunsi wa Kabiri w’imikino y’abato b’ibihugu bibarizwa mu makomite Olempike y’ibihugu by’akarere ka Gatanu (ANOCA Zone V Youth Games), u Rwanda rwatwaye umudali wa Zahabu mu mukino wo gusiganwa ku magare batsinze u Burundi na Uganda.
Ibi bihugu
byakinaga icyiciro cyo gusiganwa n’ibihe ku makipe (Team Time Trial), u Rwanda
rwaje ku mwanya wa mbere mu bahungu nyuma yo gukoresha iminota 25 n’amasegonda
55 (25’55’’) mu ntera ya kilometero 16,2.
Team Rwanda (Abagabo) batwaye umudali wa Zahabu mu igare
Ikipe y’u
Rwanda y’abakinnyi bane yari irimo; Uhiriwe Byiza Renus, Habimana Jean Eric,
Muhoza Eric na Nsabimana Jean Baptiste.
U Burundi
bwaje ku mwanya wa kabiri (2), bukoresheje iminota 30 n’amasegonda 31 (30’31’’)
mu gihe Uganda yaje ku mwanya wa gatatu (3) ikoresheje 33’07”.
Ikipe y'igihugu y'u Burundi yaje ku mwanya wa kabiri
U Rwanda (1), Burundi (2) na Uganda (3) mu bahungu
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy' u Rwanda (Rwanda Nziza)
Abahungu n'abakobwa b'u Rwanda bakoze akazi keza
Mu cyiciro
cy’abakobwa, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kabiri bakoresheje iminota 32’ n’amasegonda 39” (32’39”).
Team Rwanda
yari igizwe na Ingabire Diane, Ishimwe Diane, Nzayisenga Valentine na Irakoze
Neza Viollette. Umutoza ni Nathan Byukusenge unatoza abahungu.
Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu ikoresheje
iminota 31’ n’amasegonda 55” (31’55”), u Burundi bwafashe umwanya wa gatatu
ubahesha umudali wa Bronze bakoresheje 39’03” mu gihe Uganda ari iya nyuma kuko
bakoresheje 52’57”.
Mu mukino w’intoki
wa Basketball y’abakina ari abakinnyi batatu buri kipe (3*3 Basketball), ikipe
y’u Rwanda (Abahungu) yageze mu mikino ya ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda
imikino yose y’umunsi wa kabiri.
Abakobwa ba Misiri bakina n'u Rwanda
U Rwanda
ruzakina na Uganda (10h00’) mu mukino wa ½ cy’irangiza mu gihe abakobwa bazakina
na South Sudan (09h45’).
Kuri uyu wa
Kane, ikipe y’u Rwanda (Abahungu) yatangiye itsinda South Sudan amanota 14-8,
Somalia bayitsinze 21-5 batsinda Uganda amanota 14-8 mbere yo gutsinda Kenya
amanota 22-10.
Mu cyiciro
cy’abakobwa, u Rwanda rwageze muri ½ batsinze imikino yose y’umunsi wa kabiri w’irushanwa
kuko batangiye batsinda Uganda amanota 14-8, batsinda Misiri 16-5.
Ikipe y'u Rwanda ikina na Kenya mu bahungu
Mu mukino
njyarugamba wa Taekwondo, u Rwanda rwatwaye imidali itatu (3) yaje yiyongera
ku midali itatu (3) batwaye kuri uyu wa Gatatu bityo ikaba itandatu.
Umurerwa
Nadege yatwaye umudali wa Zahabu mu bakinnyi batarengeje ibilo 63 (63 Kg),
Iradukunda Mucyo Ivan atwara umudali wa Silver nk’uwabaye uwa kabiri mu bafite
ibiro bitarenze 48 (48 Kg) mu gihe Niyomukiza Edison yatwaye umudali wa Bronze nk’uwarangije
ku mwanya wa gatatu mu bafite ibilo 73.
Muri Taekwondo niho hanarimo u Bufaransa nk'umutumirwa
Mu mukino
ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru (Athletics) nabo batanze imidali kuri uyu
wa kane mu cyiciro cy’abasiganwa mu
ntera ndende (Long Distance).
Mu cyiciro
cy’abagore basiganwa mu ntera ya metero 1500, umudali wa Zahabu watwawe na
Melkam Alemayhu Kassa (Ethiopia) akoresheje iminota ine, amasegonda 27 n’ibice
61 (4’27’’61”’).
Uyu mukobwa
yaje akurikiwe na Mwende Jenifer (Kenya) wakoresheje 4’29’’41”’ mu gihe
Cheptyoyek Joy (Uganda) yabaye uwa gatatu akoresheje 4’40’’00”’.
Mu bakobwa
basigangwa mu ntera ya metero 3000, Yeko Enit (Kenya) yatwaye umudali wa Zahabu
akoresheje 10’02”78”’, Meswat Asmare Dagnaw (Ethiopia) yakoresheje 10’12’’87”’
aza ku mwanya wa kabiri mu gihe Chepkwmboi Shalon (Uganda) yabaye uwa gatatu
akoresheje 10’19’’28”’.
Mu bahungu
basiganwa muri metero 3000, Mengistu Bakele Tedecha (Ethiopia) yatwaye umudali
wa Zahabu akoresheje 8’54’’13”’ akurikirwa na Mutai Ezekiel (Uganda)
wakoresheje 8’54’’57”’ mu gihe Bukuru Leonce (Burundi) yakoresheje 8’55’’59”’
akaza ku mwanya wa gatatu.
Amb.Munyanagisha Valens (Ibumoso) perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda na Mustapha Berraf (Iburyo) perezida wa ANOCA ubwo bari bagiye gutanga imidali
Niyonkuru Marthe usiganwa muri metero 400 nawe yahawe umudali wa Bronze ubwo hatangwaga imidali kuri uyu wa kane kuko kuwa Gatatu yabaye uwa gatatu mu ntera ya metero 400
Mu bahungu
basiganwa metero 5000, Kibet Samuel (Uganda) yabaye uwa mbere atwara umudali wa
Zahabu akoresheje 14’18”71” aza akurikwe na Jackson Kaiesa (Kenya) amuza inyuma
akoresheje 14’50’’14”’ ahabwa umudali wa Silver mu gihe Boki Diriba Kajera
(Ethiopia) yatwaye umudali wa Bronze abaye uwa gatatu akoresheje 15’05’’64”’.
Mu mukino w’intoki
wa Volleyball ikiniwa ku mucanga , amakipe ane y’u Rwanda yose yageze muri ½ cy’irangiza.
U Rwanda rufite amakipe abiri mu bakobwa mu gihe andi abiri atri mu bahungu.
Mu mikino ya
½ cy’irangiza, ikipe z’abakobwa zihagarariye u Rwanda zizahura hagati yazo
kuko imwe yabaye iya mbere indi iba iya kabiri mu matsinda zari zirimo (A,B).
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu izahura na Misiri indi ihure na Kenya.
Amabendera y'ibihugu ajya hejuru bitewe n'uko igihugu cyitwaye
PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)
TANGA IGITECYEREZO