Kigali

Amisi Cedric yafashije u Burundi kugera mu gikombe cya Afurika mu mateka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2019 17:54
1


Igitego cya Amisi Cedric cyo ku munota wa 75’ cyatumye ikipe y’u Burundi ibona inota rimwe ryasabwaga kugira ngo Abarundi bakore amateka yo kugera mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizabera mu Misiri.



Wari umukino w’ishiraniro mu itsinda rya gatatu (C-), waberaga Stade Prince Louis Rwagasore aho u Burundi bwafunguye amazamu ku munota wa 75’ w’umukino ku gitego cya Amisi Cedric wabyaje umusaruro umupira yari ahawe na Abdul Razak Fiston. Igitego cya Gabon cyabonetse ku munota wa 81’ ubwo Ngando Omar myugariro w’Abarundi yagaruraga umupira ukagana mu izamu.

Abarundi bagiye mu gikombe cya Afurika kuva babaho. Muri iri tsinda bazamutse bari ku mwanya wa kabiri n’amanota icumi (10) mu gihe Mali iri ku mwanya wa mbere. Gabon ivuye mu irushanwa icyuye amanota arindwi.


Abarundi barishimye nyuma yo kubona itike y'igikombe cya Afurika

Abakinnyi b’u Burundi babanje mu kibuga barimo; Jonathan Nahimana (GK,1), Pierrot Kwizera 4, Gael Bigirimana 5, Karim Abdul Nizigiyimana (C,6), Abdul Razak Fiston 7, Omar Ngando 14, Cedric Amisi 17, Saido Berahino 18, Nsabiyumva Frederic 19 na Christophe Nduwarugira 22






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manu5 years ago
    Abanyarwanda nabo barebereho! Abarundi baradusize Muri soccer pe





Inyarwanda BACKGROUND