Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abagore yari kuzacakirana na bagenzi babo ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa gicuti. Gusa ntabwo bigikunze ahubwo uzakinwa kuwa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019 kuri sitade Umuganda.
Nk’uko bigaragara mu butumwa FERWAFA yashyize ku rubuga rwayo, izi mpinduka zavuye mu busabe bwa FECOFA, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ngo babwiye FERWAFA ko bitaborohera ko baza mu Rwanda ku Cyumweru bitewe na gahunda za Leta zizaba ziri kuba muri iki gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda yatangiye imyitozo ikarishye kuwa Kabiri mu Karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda iyobowe na Habimana Sosthene umutoza mukuru ugomba gutegura abakinnyi bazacakirana na DR Congo. Ni umukino wa gicuti wateguwe na FERWAFA muri gahunda yo gukomeza kongera amarushanwa abagore bahura nayo mu mupira w’amaguru.
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izaba ikoresha uyu mukino nk’imyiteguro myiza yo gushaka ikipe bazitabaza bashaka itike y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020. Muri urwo rugendo, DR Congo izatangira icakirana na Tanzania tariki ya 2 Mata 2019 i Dar Es Salaam.
Ikipe y'abagore b'u Rwanda ifitiwe gahunda yo kwitabwaho mu buryo buhoraho
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu: Nyirabashitsi Judith (Baobab Queens, Tanzania), Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC) na Uwatesi Hamida (EAC Kabutare).
Abakina inyuma: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC), Nyirahabimana Anne (Scandinavia WFC), Nyiransanzabera Milliam (Rambura WFC), Maniraguha Louise (AS Kigaliw WFC), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi WFC), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali WFC), Kayitesi Alody (AS Kigali WFC), Niyonkuru M. Goreth (ES Mutunda WFC) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi WFC).
Abakina hagati: Kalimba Alice (AS Kigwali WFC), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC), Mukeshimana Jeanette AS Kigali WFC), Uwase Andorsene (ES Mutunda WFC),Umwariwase Dudja (AS Kigali WFC) na Nimugaba Sophie (AS Kigali WFC).
Abataha izamu: Kankindi Fatuma (Scandinavia WFC), Ibangarye Anne Marie (AS Kigali WFC), Nibagwire Libery (AS Kigali WFC), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi WFC), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia WFC).
TANGA IGITECYEREZO