Tariki 24 Mata 2018 nibwo Bizimana Djihad yerekanwe nk’umikinnyi mushya muri Waasland Beveren ikipe ihatanira igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Kuba
umunyarwanda yari ageze muri iyi kipe, byari ngombwa ko abenegihugu bakomeza gushakisha
amakuru kuri iyi kipe dore ko n’iyo ifite umukino usanga abantu bari mu Rwanda
bashaka kumenya televiziyo iribuwerekane ndetse abandi bakaza gukurikirana
bakamenya niba Bizimana Djihad yakinnye n’uko yitwaye mu mukino nyirizina.
Ubwo Bizimana Djihad yakirwaga muri Waasland Beveren muri Mata 2018
Waasland
Beveren ni ikipe iri mu cyiciro cya mbere mu Buligi kuva mu mwaka w’imikino
2012-2013 kuko ubwo yarangizaga shampiyona 2011-2012 ari iya kabiri mu cyiciro
cya kabiri yahise izamuka byihuse.
Amazina yayo
yose ni Koninklijke Voetbalclub Red Star Waasland-Sportkring-Beveren ariko
ikaba ikoresha amazina ya Waasland Beveren, ikipe yashinzwe mu 1936. Icyo gihe
yitwaga KFC Red Star Haasdonk.
Bizimana Djihad (iburyo) ni umukinnyi ubanza mu kibuga muri Waasland Beveren
Mu 2002 yaje
kwitwa KV Red Star Waasland mbere yuko mu 2010 yitwa KSK Beveren byaje kuvamo
Waasland Beveren. Waasland Beveren ikinira ku kibuga cya Freethiel Stadion sitade
yakira abantu bangana na 8,190.
Perezida w’iyi
kipe yitwa Dirk Huyck uvuka mu Bubiligi, ikaba itozwa na Adnan Custovic ukomoka
muri Bosnia–Herzegovina.
Mu 1936
nibwo Waasland Beveren yashinzwe mbere yuko mu 1944 yandikwa mu ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru mu Bubiligi bityo igatangira guhatana mu cyiciro cyo hasi kiba kirimo
amakipe yo mu ntara (Provincial League), icyo gihe yitwaga Red Star Haasdonk.
Waasaland Beveren yashinzwe mu 1936
Mu mwaka w’imikino
2000-2001 nibwo Waasland Beveren y’uyu munsi yavuye mu marushanwa y’amakipe yo
mu ntara ijya mu cyiciro kisumbuye nyuma yuko yari yasoje imikino yo mu ntara
iri ku mwanya wa mbere bityo bajya mu cyiciro cya gatatu. Muri uwo mwaka kandi
baje kwitwara neza banajya mu mikino y’igikombe cy’igihugu bagarukira mu
ijonjora ry’ibanze (Round of 32) bakuwemo na Gent yari irambye mu cyiciro cya
mbere.
Nyuma yo gusoza
umwaka w’imikino 2000-2001 bari mu cyiciro cya gatatu bahise batangira gukinira
ku kibuga cya Sint-Niklase SKE, sitade nini yakiniragamo club Sint-Niklase SKE
ari nabwo bahitaga bafata izina rya KV Red Star Waasland.
Mu mwaka w’imikino
2003-2004 nibwo Waasland Beveren izwi ubu yarangije imikino y’icyiciro cya cya
gatatu iri ku mwanya wa mbere ihita mu cyiciro cya kabiri ku nshuro ya mbere
ndetse bikaba ari bwo bwa mbere yari igihe guhatana mu cyiciro kinini kuva
yabaho.
Waasland Beveren iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16
Mu mwaka wa
mbere mu cyiciro cya kabiri, Red Star Waasland Beveren yarangije ku mwanya wa
gatanu ndetse inabona itike yo gukina imikino ya kamara mpaka, undi mwaka w’imikino
isoza ku mwanya wa kane (4) ariko ibura amanota fatizo ayijyana mu ijonjora rya
nyuma.
Mu mwaka w’imikino
2005-2006 baje kugera mu gikombe cy’igihugu (Belgian Cup) basoza mu ijonjora
rya kabiri (Roud of 16) bakuyemo Lokeren mu ijonjora rya mbere bityo nabo
bakurwamo na Anderlecht ikipe kuri ubu inafite izina muri shampiyona y’Ababiligi.
Mu mwaka wakurikiye (2006-2007) baje kurangiza shampiyona y’icyiciro cya kabiri
bari ku mwanya wa kane (4).
Waasland Beveren isigaje umukino umwe muri shampiyona
Mu mpeshyi
ya 2010, abayobozi b’iyi kipe baje kwicara banzura ko bagomba kuyihindurira
amazina niko kuyita Waasland Beveren ireka kwitwa Red Star Waasland Beveren
bahita banimukira ku kibuga cya Freethiel Stadion bariho muri iyi myaka turimo.
Mu mwaka w’imikino
2011-2012 nibwo iyi kipe yaje gukora iyo bwabaga irangiza shampiyona y’icyiciro
cya kabiri iri ku mwanya wa kabiri bahita babona itike ibaganisha mu cyiciro
cya mbere (Belgian Pro League) mu mwaka w’imikino 2012-2013.
Mu gihe
shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi igeze ku munsi wa 29, Waasland
Beveren iri ku mwanya wa 15 n’amanota 27 mu makipe 16. Genk niyo iri ku mwanya
wa mbere n’amanota 63 mu mikino 29 amakipe yose amaze gukina.
TANGA IGITECYEREZO