Gasogi United yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1 muri shampiyona y'u Rwanda umunsi wa 18, maze ahazaza h'Urucaca mu cyiciro cya mbere hakomeza kuba agaterera nzamba.
Nyuma y’uko
APR FC na Rayon Sports zivuye i Huye zidakoza amaguru hasi kubera kugorwa
n’amakipe ya Mukura VS n’Amagaju, kuri uyu wa Mbere itariki 24 Gashyantare 2025
nibwo imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona yasojwe Gasogi United icakirana na
Kiyovu Sports.
Ni umukino Kiyovu Sports yamanutse mu kibuga ishaka kuwutsinda ngo irebe ko yava ku mwanya wa nyuma kuko mbere yawo yanganyaga na Vision FC amanota 12.
Mu mukino ibyo
Kiyovu yatekerezaga siko byagenze kuko ku munota wa 20 Gasogi United
yabonye igitego cyatsinzwe na Hakizimana Adolphe.
Kiyovu
ikimara gutsindwa igitego yagerageje kwataka byo ku rwego rwo hejuru. Ku munota
wa 45 yabonye umupira w'umuterekano (kufura) ikomeye cyane maze Mosengo Tansele ayihererekanya na
Karim Machenzie ateye ishoti umupira ujya ku ruhande maze igice cya mbere
kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya
kabiri cyatangiranye imbaraga no kwataka gukomeye kwa Kiyovu Sports yari ifite
inyota yo kwataka maze ku munota wa 50 umunya Senegal Shelf Bayoatsinda umutwe
mwiza amakipe yombi atangira gukina anganya igitego 1-1.
Kiyovu
Sports ikimara kubona igitego cyo kwishyura umukino wahise uryoha kuko amakipe
yatangiye gukina asimburana ku mazamu. Ku munota wa 72 Kiyovu Sports yabonye Undi mupira uteretse nyuma y’ikosa Udahemuka Jean De Dieu yakoreye Mosengo. Uwo watewe na Mosengo Tansele maze umupira ujya ku ruhande.
Ku munota wa 83 Gasogi United yari yisubije ikibuga iri kwataka ku buryo budasanzwwe maze ibona undi mupira uteretse watsinzwe neza na Udahemuka Jean de Dieu maze Gasogi itangira kuyobora umukino n'ibitego bibiri kuri kimwe cya Kiyovu Sports.
Ku munota wa 90 Kiyovu yabonye amahirwe ya kufura maze itewe n'umuzamu Nzeyurwanda Djihad wari wiyemeje gucungura ikipe ayitera mu rukuta.
Ibitego bibiri bya Gasogi United kuri kimwe cya Kiyovu Sports nibyo byasoje umukino.
Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi United ifata umwanya wa Karindwi n'amanota 24 naho Kiyovu Sports iguma ku mwanya wa nyuma n'amanota 12 n'umwenda w'ibitego 19.
Kiyovu Sports ibintu byagumye kuba bibi nyuma yo gutsindwa na Gasogi United
Kiyovu yagumye ku mwanya wa nyuma
TANGA IGITECYEREZO