RURA
Kigali

Henok Mulubrhan yegukanye agace Ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2025

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/02/2025 15:31
0


Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan w'imyaka 25 ubitse Tour du Rwanda ya 2023 yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda ya 2025.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare nibwo hakinwe Agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 nyuma yuko ku munsi ku Cyumweru hari hakinwe Prologue yegukanwe n'Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development Team.

Aka gace ka mbere kari gafite intera y'ibilometero 157,8 akaba ari nako karekare muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka, kahagurutse i Rukomo mu karere ka Gicumbi Saa tanu, kanyura mu karere ka Nyagatare na Gatsibo ubundi gasorezwa mu karere ka Kayonza.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda yacitse abandi ajya imbere ndetse hari n'aho yashyizemo ikinyuranyo cy'umunota n'amasegonda 40 ku bakinnyi 3 bari bamukurikiye n'ikinyuranyo cy'iminota 4 ku gikundi.

Nyuma yaho hamaze kugendwa ibilometelo 70 aba bakinnyi 3; Uwiduhaye (Team Rwanda), Zegklis (May Stars) na Matthews wa Afurika y'Epfo bahise bafata Munyaneza Didier.

Mu bilometero bya nyuma habayeho ugukubana cyane cya gikundi gishaka gufata ba bakinnyi birangira kibafashe maze aka gace kegukanwa n'Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan akoresheje amasaha 3, iminota 57 n'amasegonda 52.

Abakinnyi 51 ba mbere muri aka gace bose banganyije ibihe bakoresheje.

Abanyarwanda bitwaye neza muri aka gace ka mbere ni Byukusenge Patrick (Java-InovoTec) waje kumwanya wa 13, Ngendahayo Jeremie (May Stars) waje ku mwanya wa 17, Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) waje kumwanya wa 21 Mugisha Moise (Team Rwanda) waje kumwanya wa 28 na Manizabayo Eric (Java-InovoTec) waje kumwanya wa 32.

Ni mu gihe Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies ariwe wahise yambara umwambaro w'umuhondo ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda.

Ku rutonde rusange Umunyarwanda uza hafi ari Masengesho Vainqueur (Rwanda) uri kumwanya wa 26 aho akurikirwa na Byukusenge Patrick (Java-InovoTec). Aba bombi Fabien Doubey ufite umwenda w'umuhondo abarusha amasegonda 21.

Usibye Henok Mulubrhan wegukanye agace ka mbere akaba n'Umunyafurika mwiza mu bandi bitwaye neza harimo Munyaneza Didier (Team Rwanda) wahize abandi mu kuzamuka muri sprint akaba n'uwayoboye isiganwa igihe kirekire,Aldo Taillieu wabaye umukinnyi muto witwaye neza,Masengesho Vainqueur wabaye Umunyarwanda mwiza na Kieran Gordge(Afurika y'Epfo) wabaye Umunyafurika muto mwiza.

Ikipe yabaye nziza ni Israel Premier Tech.

Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza kuwa Kabiri hakinwa agace ka Kabiri kayo kazahagurukira kuri MIC mu mujyi wa Kigali Saa tanu maze kazasorezwe i Musanze Saa munani ku ntera y'ibilometero 121.

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan  yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 

Munyaneza Didier wari wayoboye isiganwa igihe kirekire ariko mu minota ya nyuma bikarangira abandi bamuciyeho

Abakunzi ba Tour du Rwanda bari babukereye 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND