RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/02/2025 7:51
0


Tariki ya 24 Gashyantare ni umunsi wa 55 muri uyu mwaka usigaje iminsi 311 ngo urangire.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

303: Umwami w’Abaromani Diocletian, yasohoye inyandiko itangiza ku mugaragaro itotezwa ry’abakirisitu.

1582: Papa Gregory XIII yatangaje karindari ikoreshwa ubu yanamwitiriwe.

1863: Arizona yemewe nk’ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1881: Ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byasinye amasezerano yiswe Ili.

1918: Ubwigenge bwa Estonia.

1920: Ishyaka ry’Abanazi ryarashinzwe.

1976: Cuba yatangaje Itegeko Nshinga ryayo.

1980: Ikipe ya Olimpiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze Finland 4-2 mu mukino wiswe Igitangaza ku rubura ihita yegukana umudali wa zahabu.

1989: Ayatollah Ruhollah Khomeini yatanze miliyoni 3 z’amadolari ku muntu uzica Salman Rushdie uhakana Igitabo gitagatifu cya Quran.

1999: Nubwo u Budage bwari bwagerageje kumurokora, Leta ya Arizona yanyonze Karl LaGrand, Umudage wahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi mu bujura bwari bwabaye kuri banki.

2008: Fidel Castro yasezeye ku buyobozi bwa Cuba nyuma y’imyaka ikabakaba 50 ayiyobora.

2007: U Buyapani bwohereje icyogajuru cyabwo cya kane cy’ubutasi kugira ngo bucungire hafi ibihugu nka Koreya ya Ruguru.

2022: U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine. Mu gitondo cyo ku wa 24 Gashyantare 2022, abatuye mu Mujyi wa Kyiv babyukiye mu rusaku rw’imbunda ubwo ibitero by’u Burusiya byatangiraga. Abantu ibihumbi bafashe imodoka zabo bagerageza guhunga Umujyi.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky mu ijambo yagejeje ku baturage mu masaha y’igitondo yagize ati " Vladimir Putin yashatse gusenya igihugu cyacu n’ibyo twubatse byose ariko twizeye imbaraga z’Abanya-Ukraine."

Uyu ni wo munsi wa nyuma Zelensky yagaragaye yambaye ikositimu.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1955: Steve Jobs, umwe mu batangije kompanyi ya Apple izwi mu ikoranabuhanga.

1966: Billy Zane, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1777: Umwami Joseph I wa Portugal.

1810: Henry Cavendish, umuhanga mu bumenyi w’Umwongereza.

1990: Malcolm Forbes, Umunyamerika wahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru Forbes.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND