Abahanzi bo muri Tanzania bamenyerewe mu gususurutsa abakunzi babo, ariko bamwe bagiye bahura n'ikibazo cyo kugwa ku rubyiniro ku mpamvu zidafatika.
Mu minsi yashize, byagaragaye ko kugwa kw'abahanzi ku rubyiniro mu bitaramo, byabaye ibintu bidasanzwe ku rwego mpuzamahanga, ndetse no mu gihugu cya Tanzania.
Ibi byabaye kenshi ku bahanzi bo mu gihugu ndetse no ku bihangange mu muziki ku rwego mpuzamahanga, aho benshi bagaragaje imvune zikomeye nyuma yo kugwa.
Ibi byabaye kenshi ku bahanzi nka:
1. Diamond Platinumz
Umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania, yaguye ari ku rubyiniro igihe yari mu gitaramo cya "Wasafi Festival", cyari kiri kubera ku kibuga cyitiriwe Nelson Mandela. Icyo gitaramo cyabaye tariki 9 Ukuboza 2018.
2. Rayvanny
Uyu muhanzi na we yahuye n'impanuka zikomeye ubwo yageragezaga gukora ibikorwa bidasanzwe ku rubyiniro, mu birori bya "Wasafi Tumewasha".
3. Twaah Mabantu
Twaah na we yibasiwe n'impanuka yo kugwa ku byuma bya mu birori bya Nandy Festival, mu kwezi kwa Gashyantare 2021.
4. Zuchu
5. Nandy
Umuhanzikazi umenyerewe cyane muri muzika muri Tanzania cyane cyane mu ndirimbo "Sugar". Uyu muhanzikazi yagize ikibazo cyo kugwa igihe yari mu gitaramo cy'umuhanzi Marioo ariko we yahise ajyanwa mu bitaro, nyuma azanavuga ko byari umunaniro.
6. Marioo
Umuhanzi w'indirimbo zitandukanye cyane cyane iz'urukundo, Marioo na we ntiyaguye cyane bikabije ku rubyiniro, kuko we yaranyereye ntiyagwa hasi nk'uko bamwe bigenda.
7. Harmonize
Uyu muhanzi wo muri Tanzania, ntiyakomeje ibikorwa byo kuririmba nyuma yo kugwa mu byuma byo ku rubyiniro mu 2020.
8. Lava lava
Uyu muhanzi mu 2018 yari mu birori bya Wasafi Festival, ubwo umukobwa mwiza yamusangaga ku rubyiniro bagasomana bigatinda, Lava Lava yisanze hasi. Nyuma y'iki kibazo, uyu muhanzi yavuze ko atazi neza impamvu yatumye agwa.
Ibi byerekana uburyo impanuka zagiye zibaho mu mwuga w'abahanzi, byumwihariko ku rubyiniro. Nubwo hafi ya bise batangaje ko batazi neza impamvu yabiteraga.
TANGA IGITECYEREZO