Louise Mushikiwabo umuyobozi w’ihuriro ry’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) mu magambo ahinnye, kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019 yasuye icyicaro u Rwanda ruri kumurikiraho ibikorwa byarwo mu iserukiramuco rya FESPACo riri kubera mu mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso.
Akigera muri iki gihugu yitabiriye iri serukiramuco
Mushikiwabo Louise n’ikipe bazanye yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa
byarwo byiganjemo gukangurira abanyamahanga gahunda ya Visit Rwanda ndetse no
kwereka abanyamahanga ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.
Kuri uyu munsi nanone hakaba hanabaye ikiganiro mpaka ku iterambere rya sinema mu Rwanda. Iki kiganiro mpaka kikaba cyavugaga ku iterambere rya sinema
mu Rwanda. Ni ikiganiro cyari kiyobowe n'abayoboye filime ziri guhatanira ibihembo
muri FESPACO barimo Joel Karekezi wayoboye “The Mercy of the jungle”,Clementine
Dusabijambo n'abandi.
Kuri uyu munsi ariko kandi ni nabwo muri
FESPACO berekanye filime ya gatatu y’umunyarwanda yitwa ‘Inanga’ iyi ikaba
ari iya Jean Claude Uwiringiyimana.
Habaye ikiganiro mpaka ku iterambere rya filime zo mu Rwanda abari bakirimo bagaragaza ko kuba Fespaco izitabirwa n'abayobozi banyuranye mu Rwanda ari kimwe mu cyizere cy'ejo hazaza ha filime nyarwanda. Ikindi ni uko abakina n'abayobora filime bitabiriye Fespaco bari gukura ubumenyi muri iri serukiramuco.
Louise Mushikiwabo yasuye 'stand' y'u Rwanda...
TANGA IGITECYEREZO