RURA
Kigali

Minisiteri y'Uburezi yatanze isezerano ku babyeyi b'abana bafite Autism bagorwa cyane n'uburezi bwabo

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:3/04/2025 12:14
0


Kuba umwana afite autism ni ikintu umubyeyi cyangwa umurera ashobora kumenya akiri muto, gusa bamwe mu babyeyi bakeka ko abana babo barozwe kandi atari ko bimeze.



Tariki 02 Mata buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kumenya byinshi kuri autism, bityo kuri uwo munsi Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), bateguye inama yo ku rwego rw’igihugu iganira ku bana bafite autism, ikaba yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Campus ya Remera.

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo Minisiteri yahagarariwe na Dr Rose Baguma ushinzwe Politiki y’uburezi muri iyi minisiteri, ndetse n’ababyeyi bafite abana bafite autism bibumbiye mu muryango witwa Autism Rwanda.

Autism ikigora benshi kuyisobanura mu kinyarwanda, ni ubumuga umwana avukana aho agorwa cyane no kwisanga mu bandi, kuganira ndetse no gukora ibikorwa nk’ibyo undi muntu usanzwe akora. Gusa ababyeyi bamwe batazi ibya autism, iyo babonye abana babo bameze gutyo, bakeka ko barozwe kandi atari byo.

Ababyeyi bafite abana bavukanye autism bagaragaza ko bagorwa cyane n’uburezi bwabo, kuko buba buhenze cyane. Umwe muri aba babyeyi yatangaje ko byibura umwana umwe ashobora kumutwara arenga ibihumbi 150 Frw, utabariyemo kurya no kwambara, kandi we afite abana babiri bafite autism.

Gusa kuri iki kibazo Dr. Rose Baguma yatangaje ko Minisiteri y’Uburezi yafashe ingamba zitandukanye zo kuborohereza, harimo nko kuba mu myaka itanu buri ntara izaba ifite ikigo cy’abana bafite autism, ubu bikaba bihenda cyane kuko ibigo biboneka i Kigali gusa. Ibyo bigo biri kubakwa ni ibigo icumi mu turere icumi dutandukanye.

Nta mibare ihari igaragaza neza abana bagiye autism mu Rwanda, dore ko hari benshi bahishwa n’ababyeyi babo ku bw’impamvu zagarutsweho haruguru bakeka ko barozwe, abandi ugasanga nta makuru bafite kuri autisn bigatuma batamenya ko aricyo kibazo bafite.

Gusa imibare igaragaza ko haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, umubare w’abana b’abahungu bavukana autism uri hejuru cyane kurusha abakobwa. Nta bushakashatsi buragaragaza impamvu y’ibi, dore ko nta n’uburagaragaza uko wakwirinda kubyara umwana ufite autism.

Ni gute wamenya ko umwana wawe afite autism?

Hari ibimenyetso byinshi wareba ku mwana wawe ukiri muto ukaba wakeka ko afite autism, bityo ukagana kwa muganga bakemeza koko niba ari autism.

Icya mbere ni uko abana bafite autism akenshi ntibakunda kureba umuntu mu maso umwanya munini. Kumwe ushobora kureba umuntu mu maso, ibyitwa ‘maintain eye contact’ mu cyongereza.

Aba bana kandi bakunze gukererwa ku kijyanye n’imivugire. Hamwe usanga umwana w’imyaka runaka hari amagambo yagakwiye kuba azi kuvuga kandi neza, gusa we ukabona biragoye.

Akenshi umwana iyo umusekeye umugaragariza ko wishimye nawe aragusekera, ariko ku bana bafite autism akenshi siko bigenda, yewe no kwitaba izina rye hari igihe bigorana.

Abana bafite autism kandi bakunze kwitwara mu buryo butandukanye n’ubw’abandi nk’iyo umukozeho, yumvise urusaku cyangwa abonye urumuri, aho rimwe na rimwe bimukanga. Aha nk’iyo ugiye gukora ku mwana ufite autism ugira inama yo kunukoraho cyane niba umufata ukamufata cyane, kuko umufashe byorohereye biramukanga.

Ibimenyetso byo ni byinshi ariko kwa muganga n’abandi bahuguwe by’umwihariko kuri autism, nibo babasha kuvuga 100% niba umwana afite autism, cyangwa niba ibimenyetso wabonye bitaba biterwa n’ibindi bibazo biri ku ruhande.

Gusa umwana ufite autism si uwo guhezwa cyangwa kubikwa mu nzu nk’utagize icyo amaze, kuko yitaweho neza agahabwa uburezi bukwiye, ashobora kuba umuntu w’ingirakamaro cyane. 

Hari abana batandukanye bagiye bavukana autism ariko bakitabwaho bagasanga bafite impano zikomeye mu bintu binyuranye nk’umuziki n’ibindi, abandi bagatsinda mu masomo asanzwe ndetse no kurusha abana basanzwe, ndetse bakagaragaza intsinzi mu bintu binyuranye.


Iyi nama yitabiriwe n'abo mu ngeri zitandukanye


Dr. Rose Baguma yijeje ababyeyi bafite abana bavukanye autism ingamba ziborohereza


Ababyeyi bafite abana bavukanye autism bagaragaje ko bagorwa n'uburezi bwabo


Abana bavukanye autism bakenera ibikoresho bitandukanye mu burezi 


Inzego zishinzwe umutekano nazo zitabiriye iyi nama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND