Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, nyuma y'uko agize isabukuru y'amavuko umugabo we Kimenyi Yves akamushyira ku mbuga nkoranyambaga ze ashyizweho igitutu, kuri ubu Muyango yamaze guhagarika gukurikirana Kimenyi Yves ndetse n’amafoto bari bafitanye arayasiba.
Abakurikiranira hafi amakuru y’ibyamamare mu Rwanda, bavuga y’uko umubano wa Kimenyi Yves na Muyango Claudine utifashe neza ku mpamvu zitari zasobanuka.
Iby'uko umubano wabo waba utifashe neza, byatangiye ubwo ku munsi w'abakundana kuwa 14 Gashyantare 2025 batigeze batomorana ku mbuga nkoranyambaga nk'uko babikoze kuri St Valentin zatambutse.
Byongeye kuba ku munsi w’isabukuru ya Miss Muyango wari mu mahanga na Kimenyi Yves ari mu Rwanda byakomeje gutuma abantu banyuranye bahamya ko aba bombi batabanye neza.
Icyabihuhuye ni uko mu kwiyifuriza umunsi mwiza w’amavuko we, nta hantu Muyango yigeze avugamo umuryango we ndetse ikirenzeho umunsi wose warinze wihirika Kimenyi Yves ntacyo avuze.
Nyuma yo kubona ko byateje ikibazo, Kimenyi Yves yashyize amafoto ya Muyango Claudine ku mbuga nkoranyambaga ze ariko ku wundi munsi ukurikiye, hanyuma avuga ko yari yagize ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga ze.
Icyo gihe abantu ntabwo babyumvishe neza kuko hari hashize igihe aba bombi badapostingana nk’uko bari barabimenyereje abafana babo. Ibi byatumaga bakomeza kubacyemanga.
Nyuma y’uko ibyo byari bimaze guhonga, Muyango Claudine yamaze guhagarika gukurikirana Kimenyi Yves ku rubuga rwa Instagram ndetse anasiba amafoto yose bafitanye n’ayo bari barakoze 'collaboration' ayikuramo.
Ku rundi ruhande, Kimenyi Yves we aracyakurikirana Muyango ndetse n’amafoto ya Muyango haba ayabo bakora ubukwe ndetse n’andi macye bafashe nyuma, aracyariho.
N’ubwo mu minsi yashize Juno Kizigenza yashyizwe mu bateza umwuka mubi muri uru rugo ariko ababivuga nta bimenyetso bifatika bafite, bikomeje gukekwa ko umubano w’aba bombi waba utifashe neza nubwo bagerageza kubipfurika.
Ubwo Kimenyi Yves yaganiraga na B&B Kigali 89.7 FM mu minsi ishize, yavuze ko mu rugo rwabo "bihora ari ibyishimo". Ati: "Kuba ntaramwifurije isabukuru nziza ku mbuga nkoranyambaga ntaho bihuriye no kuba twaba twaratandukanye".
Yavuze ko bahora mu byishimo "ntabwo umwe ashyira undi ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ari isabukuru cyangwa se hari icyabaye.” Ati “Twebwe mu rugo iwacu ibintu bihora ari isabukuru, umunsi w’abakundana ndetse n’umwaka mushya".
Ati "Nta yindi mpamvu, hari ikindi kintu tuba turi gutegura mu minsi iri imbere. Abatekereza ko twatandukanye ntabwo bishoboka, bareke kubitekereza gutyo rwose.” Icyakora Miss Muyango we ntacyo aratangaza ku bivugwa ko umubano wabo utifashe neza.
Umwaka ushize ni bwo Kimenyi Yves na Muyango Claudine bakoze ubukwe nyuma y'igihe kirekire babana
Muyango Claudine ntabwo agikurikirana Kimenyi Yves ku rubuga rwa Instagram
Kimenyi Yves aherutse kwireguza ko gutinda kwifuriza isabukuru nziza umugore we ari uko yagize ikibazo cya telefone
Kimenyi na Muyango bashobora kuba batameranye neza
Ku rubuga rwa Instagram, Kimenyi Yves aracyakurikirana umugore we
Muyango ntabwo agikurikirana umugabo we ahubwo ni umwana we gusa
TANGA IGITECYEREZO