RURA
Kigali

Kwibuka31: MINUBUMWE yavugutiye umuti abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwikiriye imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/04/2025 15:30
0


Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yatangaje ko Guverinoma iri gukora uko ishoboye mu biganiro bigamije kuganira n'ibigo bifite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kuko zinyuzwaho amagambo yo guhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ababikora bahanwe.



Minisitiri Bizimana yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025 mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, aho yagaragarijemo ibikorwa biteganyijwe mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

Ni ibikorwa bizatangira tariki 7 Mata 2025, bikazasozwa tariki 13 Mata 2025, ndetse hazatangwa ibiganiro binyuranye mu Midugudugu, mu nzego za Leta, mu bikorera n'ahandi. Ariko bizakomeza hirya no hino mu gihe cy’iminsi 100.

Ibi bikorwa bigiye gutangira mu gihe ku mbuga nkoranyambaga, humvikana amagambo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikozwe na bamwe mu bantu binangiye umutima, ndetse bakaba bakoresha cyane imbuga zigezweho nka Youtube na Twitter (X) mu kugoreka amateka y'u Rwanda.

Ni imbuga zahaye ijambo benshi, ku buryo harimo n'abahitamo gukoresha amazina atari ayabo kugira ngo babashe gukwiza ibinyoma mu murongo wo kugoreka amateka, no gushinyagurira abarokotse.

Muri iki kiganiro n'abanyamakuru, Minisitiri Bizimana yavuze ko n'ubwo imbuga nkoranyambaga zifite akamaro mu gusakaza amakuru hagati y'abantu, ariko hari abazifashisha mu bikorwa bibi.

Yavuze ko hari amategeko agenga itangazamakuru n'isakazamakuru, bityo ko rireba n'abakoresha imbuga nkoranyambaga 'iyo baryishe barahanwa'. Ati "Ku bari mu Rwanda babikurikiranywaho."

Minisitiri Bizimana yavuze ko mu gushaka gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu, batangiye ibiganiro n'abafite mu nshingano izi mbuga nkoranyambaga, kugirango buri wese ukwiza urwango akumirwe.

Ati: "Icyo turi gukora, ni ukuganira na banyiri imbuga ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abanyuzaho ibiganiro byigisha urwango, banyuzaho ibiganiro bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo biganiro na byo bijye bishobora gukurikiranwa, na ba nyiri izo mbuga, kuko ziriya mbuga zose zigira amategeko n'amabwiriza bigenderaho."

Yavuze ariko ko hari imbogamizi, zituma ubusabe bwabo budahita bwubahirizwa, kuko abenshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha ururimi rw'Ikinyarwanda, bityo ba nyiri imbuga ntibumve neza icyo bo bashakaga kuvuga.

Ati: "Ikibazo aho tugifite ni uko batugaragariza y'uko batumva Ikinyarwanda (Ba nyiri imbuga) ku buryo badashobora kumenya ibiganiro byanyuzeho, ibikubiye muri ibyo biganiro kugira ngo bumve ibibi byabo."

Yavuze ko iki cyuho cyo kuba abafite imbuga nkoranyambaga batumva neza Ikinyarwanda, bituma abantu bidedembya ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na Facebook, bakanyuzaho urwango.

Ati: "Urwango banyuzaho ntabwo ba nyiri imbuga barumenya. Urumva rero natwe bidusaba ubushobozi. Guhindura mu kinyarwanda izo mvuga zose, ibiganiro batanga buri munsi, kuri izo shene zose, ntabwo ari ikintu cyoroshye.

Ariko tuzakomeza kubikoraho kugirango ibiganiro byigishe urwango, hari ababigize inzira y'amaramuko, tuzakomeza gukomeza gukurikirana na banyiri izo mbuga kugirango bakurikiranywe."

Yavuze ariko ko ibi bitabuza abantu gutanga ibitekerezo, kuko ni ikintu na Guverinoma y'u Rwanda yemera, ariko kandi ibitekerezo byigisha urwango, bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 'biba byabaye icyaha'.

Ati: "Icyo gihe rero ntabwo bigomba kwihanganirwa. Iyo nzira niyo igomba gukoreshwa."

Bizimana yashishikarije kandi Abanyarwanda kumenya gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bakirinda gutukana, ahubwo buri wese akagaragaza igitekerezo cye mu bwisanzure.

Minisitiri Bizimana yatangaje ko bari mu biganiro n’abafite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kugira ngo ababiba urwango bazitwikiriye bahanwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND