Umwuka w’intambara hagati y’amakipe abiri akomeye yo muri Turikiya, Galatasaray na Fenerbahçe, wakajije umurego nyuma y’uko Galatasaray yegukanye Igikombe cya Turikiya [Turkish Cup] batsinze mukeba wabo.
Nk’uko bisanzwe, ntabwo iyi ntsinzi bayijyanye
gake ahubwo bahisemo gukomeza kotsa igitutu mukeba wabo binyuze mu buryo
busekeje. Ni nyuma y'uko umutoza Jose Mourinho yagaragaye akurura
izuru ry’umutoza wa Galatasaray maze akitura hasi.
Nyuma yo gutsinda Fenerbahçe, Galatasaray yashyize
kuri konti yayo ya X (Twitter) filime mbarankuru (cartoon) idasanzwe. Iyi
filimi yaciye ibintu kuko yagaragaje umutoza wa Fenerbahçe, José Mourinho,
nk’umukinnyi mukuru, ikorwa mu murongo usa n’uwa South Park, filime izwi cyane
ku buryo bwayo busekeje kandi burimo gutebya gukomeye.
Muri iyi filime, Mourinho abanza kugaragara yinubira
abasifuzi mu kiganiro n’itangazamakuru, ariko nyuma akaza kugira inzozi mbi
(nightmares) zuzuyemo Galatasaray, bigatuma atakaza ubwenge.
Galatasaray yarengejeho amagambo akomeye agira ati:
“Galatasaray izagukoresha ibisazi”, bashaka kwerekana ko Mourinho yatangiye
kugira igitutu gikomeye cy’umusaruro.
Iyi filime igarutsweho nyuma y’uko José Mourinho yatunguye benshi ku mukino batsinzwemo na Galatasaray. Nyuma y’uko umusifuzi asoje umukino, Mourinho yakoze igikorwa cyakuruye impaka nyinshi aho yafashe ku zuru umutoza wa Galatasaray, Okan Buruk, aramukurura, maze Buruk yitura hasi.
Iki
gikorwa cyatumye abafana benshi bagira icyo bavuga, bamwe bagitwara
nk’ibisanzwe mu mwuka wa ruhago, abandi bakibona nk’uburyo bwo kugaragaza
uburakari n’akababaro k’intsinzi yabuze.
Iki gikorwa cya Galatasaray cyerekana ko intambara
y’amagambo hagati y’aya makipe ikomeje gufata indi ntera, aho ibibera mu kibuga
bikomeza gukwira no hanze yacyo.
TANGA IGITECYEREZO