Ikipe ya Real Madrid ikomeje kugira ibibazo by’imvune z’abakinnyi, none ubu ikibazo kimaze kugera no mu izamu. Nyuma y’uko Thibaut Courtois agize imvune ikomeye izamushyira hanze y’ikibuga mu gihe kinini, ubu n’umunyezamu Andriy Lunin nawe ashobora kudakina umukino bazahuriramo na Valencia.
Lunin yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa
Copa del Rey bakinnye na Real Sociedad. Nyuma y’uyu mukino, yatangiye kumva
ububabare ku gice cy’inyuma cy’ikirenge (muscle soleus), kandi bwakomeje no ku
munsi wakurikiyeho. Nubwo iyi mvune itagaragara nk’iremereye cyane ntabwo bizwi
niba azabasha kwitwara neza mu mukino wa Valencia.
Abatoza n’abaganga ba Real Madrid bakomeje kwita
kuri Lunin kugira ngo barebe niba yazakirira ku gihe. Gusa, umwanzuro wa nyuma
uzafatwa ejo mu myitozo ya nyuma y’umukino. Mu gihe byagaragara ko adashoboye
gukina, hazaba hagomba kuboneka undi uzamusimbura.
Mu gihe Lunin atakina, umutoza Carlo Ancelotti aratekereza gukoresha umunyezamu ukiri muto Fran González. Uyu musore w’imyaka 19, ufite uburebure burenga metero ebyiri, amaze igihe ari mu ikipe nkuru ya Real Madrid kandi umutoza w’abanyezamu Luis Llopis amufitiye icyizere gikomeye.
Nubwo atari amenyereye gukina imikino ikomeye, ashobora guhabwa
amahirwe ye ya mbere mu mukino wa shampiyona.
Iki kibazo cy’abanyezamu kije mu bihe bitoroshye kuri Ancelotti, kuko n’abandi bakinnyi bakomeye nka Dani Ceballos, Ferland Mendy, Eder Militão na Dani Carvajal badashobora gukina kubera imvune.
Ibi byatumye ibibazo bya Real Madrid byiyongera mu gihe bagiye kwinjira mu
mikino ya shampiyona n’indi mikino ikomeye nka Champions League, aho
bazacakirana na Arsenal mu minsi iri imbere.
Nubwo iyi kipe ifite ibibazo by’imvune, Real Madrid
izwiho kugira imbaraga nyinshi no kwitwara neza mu bihe bikomeye. Abafana bayo
barizera ko Ancelotti azashaka uburyo bwiza bwo kwikura muri ibi bibazo, nk’uko
byagenze mu bihe byashize.
Abazamu babiri ba mbere ba Real Madrid bose bari mu mvune
TANGA IGITECYEREZO