Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yabwiye abanyamakuru ko gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, izatangira mu cyumweru gitaha, ndetse ko muri icyo cyumweru nta bikorwa by'imyidagaduro bizaba byemewe.
Mu kiganiro n'abanyamakuru gitegura #Kwibuka31, Minisitiri Bizimana yavuze ko icy'ingenzi ari ugutanga umwanya ku banyarwanda bose kugira ngo bitabire ibikorwa byo kwibuka, birimo ibiganiro bizaba ku itariki ya 7 Mata 2025 mu midugudu yose.
Ati: “Icyo dusaba ni uko abaturage bitabira ibiganiro bizatangira ku itariki ya 7 Mata mu midugudu yabo, bakagira uruhare mu kumva ibikubiye mu biganiro, gutanga ibitekerezo no kubaza ibyo bakeneye kumva". Yanavuze ko hazabaho no kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, "kugira ngo tubakomeze.”
Minisitiri Bizimana yakomeje yibutsa ko ibiganiro by’imyidagaduro muri iki cyumweru cyo kwibuka bibujijwe. Yabwiye abanyamakuru ko ibikorwa by’ubukwe, imikino n'ibindi bikorwa byo kwishimisha bizaba bihagaritswe mu gihe cy'ibikorwa byo kwibuka.
Yongeyeho ko utubari tutemerewe gufungura ku itariki ya 7 Mata mu gitondo kugeza igihe igikorwa kizaba kiri kubera ku rwibutso rwa Kigali kizaba kiranyiye nyuma ya Saa 12:00.
Yagize ati: “Ibikorwa byo kwishimisha nk'ubukwe cyangwa gukina umupira mu gihe cy'icyumweru cyo kwibuka birabujijwe kandi n’itegeko riteganya ko ibikorwa byo kwishimisha n’imyidagaduro bihagarikwa”.
Mu bijyanye n'ibibazo bishobora kuzamuka mu gihe cyo kwibuka, Dr. Bizimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari gahunda mpuzamahanga yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye. Yibukije ko tariki ya 7 Mata, buri mwaka, ari umunsi wemewe ku rwego rw'Isi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko ibihugu byose bigomba kubahiriza icyo cyemezo.
Yagize ati: “Hari ibyemezo byinshi byafashwe n’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva ku itariki ya 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe icyemezo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 7 Mata buri mwaka. Icyo cyemezo kigomba kubahirizwa n’ibihugu byose.”
Dr. Bizimana yashimye ko kugeza ubu nta bibazo binini bihari bishobora kubangamira ibikorwa byo kwibuka, n’ubwo yavuze ko mu Bubiligi hari imwe mu mijyi itazategura iyo gahunda ahanini ishyigikiwe na leta y’u Bubiligi.
TANGA IGITECYEREZO