Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ategerejwe mu isozwa ry’iserukiramuco rigamije guteza imbere sinema nyafurika riri kubera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso. U Rwanda rwahawe ubutumire bw’icyubahiro muri iri serukiramuco ryafunguwe kuya 23 Gashyantare 2019.
Iserukiramuco sinema Fespaco (Festival Panafricain du Cinéma et de la Télévision de Ouagadougou) ririzihiza imyaka 50 rimaze ribera muri Burkina Faso. Jeune Afrique yanditse ko Guverinoma y’u Rwanda yohereje muri Burkina Faso bamwe mu bahanzi barimo Nirere Shanel (Miss Shanel), Mani Martin n'Itorero ry’Igihugu Urukerereza.
Yongeraho ko hari yo na bamwe mu bayobozi bageze muri iki gihugu barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo (Minispoc), Nyirasafari Esperance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr. Vuningoma James.
Iki kinyamakuru
kiravuga ko Perezida Paul Kagama azitabira umuhango wo gusoza iri serukiramuco
uzaba kuya 02 Werurwe 2018 aho azaba ari kumwe n’Umufasha we, Madamu Jeannette Kagame.
TANGA IGITECYEREZO