Ikipe ya AS Kigali yatangiye neza imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 itsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino ufungura indi yose izaba kuri iyi nshuro.
Igitego
kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim ku
munota wa 29’ biturutse ku mupira mwiza yahawe na Farouk Ruhinda Saifi wakinaga
inyuma y’abataha izamu.
Nshimiyimana Ibrahim yishimira igitego
Wari umukino
ikipe ya AS Kigali yagaragajemo umupira mwiza nyuma yo kuba yaherukaga
gutsindwa na APR FC (2-0) muri shampiyona.
Umupira wabyaye igitego cya AS Kigali
Farouk Ruhinda Saifi niwe wamuhaye umupira
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego
Masud Djuma
umutoza wa AS Kigali yari yakoresheje abakinnyi benshi hagati mu kibuga kuko
yari abizi ko APR FC idafite Mugiraneza Jean Baptiste ufite imvune. Ntamuhanga
Thumaine wanakinnye muri APR FC yafatanyaga na Nsabimana Eric Zidane nawe
wavuye muri APR FC ndetse na Ntate Djumaine bose bakinaga bazenguruka hagati mu
kibuga imbere yabo hari Farouk Ruhinda Saifi.
Niyomugabo Jean Claude ku mupira imbere ya Issa Bigirimana
APR FC yari
ifite ikibazo inyuma mu bwugarizi kuko itari ifite Ombolenga Fitina,
Imanishimwe Emmanuel, Buregeya Prince Aldo. Aba baje biyongera kuri Kimenyi
Yves utabanje mu izamu bityo Ntwari Fiacre agakina iminota 90’. APR FC itari
ifite Mugiraneza Jean Baptiste yari yagaruye Buteera Andrew wafatanyaga na
Nizeyimana Mirafa hagati mu kibuga bityo Hakizimana Muhadjili akabakinira
imbere.
Farouk Ruhinda imbere ya Iranzi Jean Claude
Ishimwe Kevin (Iburyo) na Rukundo Denis (Ibumoso)
Ntate Djumaine (6) ahanganye na Ntwari Evode (13)
Ntate Djumaine asiga abakinnyi ba APR FC
Gusa uku
kubura abakinnyi bamwe na bamwe ba APR FC byatumye AS Kigali ibahukamo ibatera
amashoti agana imbere asanga Ishimwe Kevin na Nshimiyimana Ibrahim bityo bikaba
ikibazo mu bugarira ba APR FC bagiye bakora amakosa bikagera aho Rukundo Denis
aha umwanya Rusheshangoga Michel.
Mu gukora
impinduka, Rusheshangoga Michel yasimbuye Rukundo Denis, Bigirimana Issa
asimburwa na Ntwari Evode naho Nsengiyumva Moustapha asimbura Byiringiro Lague nawe
winjiye asimbura Sekamana Maxime ku ruhande rwa APR FC.
Nizeyimana Mirafa agenzura umupira hagati mu kibuga
Masud Djuma
Irambona nawe wakinnye muri APR FC yakuyemo Niyomugabo Claude ashyiramo
Bizimana Djuma, Benedata Janvier wakinnye muri APR FC asimbura Farouk Ruhinda
Saifi nawe wakinnye muri APR FC.
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
AS Kigali
XI: Bate Shamiru (GK,1), Ntamuhanga Thumaine (C,12), Harerimana Rachid Leon 3,
Niyomugabo Claude 4, Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Ntate Djumaine 6, Ishimwe
Kevin 17, Nsabimana Eric Zidane 14, Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi 10,
Nshimiyimana Ibrahim 7
APR FC XI:
Ntwari Fiacre (GK,1), Iranzi Jean Claude (C,12), Rukundo Denis 28, Songayingabo
Shaffy 23, Rugwiro Herve 4, Nizeyimana Mirafa 6, Bigirimana Issa 26, Buteera
Andrew 20, Sugira Ernest 16, Hakizimana Muhadjili 10, Sekamana Maxime 17.
Sugira Ernest ahindura umupira ariko akurikiwe na Harerimana Rachid Leon
Harerimana Rachid Leon (3) aterana umupira imbaraga ahunga Byiringiro Lague (14)
Ntwari Evode acenga ikipe yahozemo
TANGA IGITECYEREZO