RFL
Kigali

Umukirigitananga Daniel Ngarukiye yasubitse urugendo yagombaga kugirira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2019 9:28
0


Umunyempano Daniel Ngarukiye, umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu gucuranga inanga, yasubitse urugendo yagombaga kugirira i Kigali muri Mutarama 2019. Yavuze ko hari ikintu cy’ingenzi yari yizeye kugirango akore igitaramo cye atabonye.



Ngarukiye yateganyaga kugera i Kigali mu Rwanda muri uku kwezi [Mutarama]. Afite gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, ndetse no gutegura igitaramo cye bwite. Yabwiye INYARWANDA, ko gahunda yari afite mu Rwanda yahindutse mu buryo nawe byamutunguye ariko yari agikomeye kuri gahunda yo kuza mu Rwanda.

Yagize ati "Nk’uko ubizi imigambi yari yayindi yo kuza nta kabuza.  Nari mfite ibintu byinshi nagombaga gukora ngeze mu Rwanda, harimo indirimbo nagombaga gukorana na Mani Martin nkihagera ndetse n igitaramo cyo kumurika album yanjye.”

Yungamo ati "Byabaye ngombwa ko gahunda ihinduka kubera ko hari ikintu cy’ingenzi nari nizeye kugira ngo igitaramo cyange kigende neza ariko nticyabonekera igihe. Byatumye nsubika gahunda yo kuza.”

Daniel Ngarukiye yasubitse urugendo yagombaga kugirira i Kigali.

Akomeza avuga ko afite icyizere cy’uko ‘vuba biracamo  hamwe n’Imana’.  

Mu bikorwa bizazana Daniel Ngarukiye mu Rwanda harimo imishinga y’indirimbo afitanye n’abandi bahanzi Nyarwanda batandukanye barimo Mani Martin, Muyango, Massamba Intore ndetse na Jules Sentore.

Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gukirigita inanga u Rwanda rufite. Asanzwe atuye mu Bufaransa mu mujyi wa Toulouse. Aherutse gushyira hanze indirimbo iyitwa ‘Nkunda murya w’inanga’ afite n’izindi indirimbo nyinshi zakomeje izina rye nka “Uru rukundo”, “Ikibugenge”, “Giramata”, “Inkuza” n’izindi nyinshi.

REBA HANO INDIRIMBO 'URU RUKUNDO' YA DANIEL NGARUKIYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND