RURA
Kigali

Lizzo yahishuye icyamuteye kumva atagishaka kubaho

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/03/2025 10:16
0


Mu gitaramo yakoreye i Los Angeles, Umuhanzikazi w’Umunyamerika Melissa Viviane Jefferson wamamaye nka Lizzo, yagarutse ku rugamba rwo guhangana n’agahinda gakabije (depression), avuga ko yigeze kumva atagishaka gukomeza kubaho.



Ku wa 12 Werurwe 2025, mu gitaramo cyabereye kuri Wiltern Theatre, umuririmbyi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka "Truth Hurts," yavuze ko mu 2023 yagize ibihe bikomeye by’akababaro, aho yari yugarijwe no kwiheba. Muri uwo mwaka, Lizzo yajyanywe mu nkiko n’abahoze ari ababyinnyi be, bamushinja ihohoterwa n’aho no kubafata nabi. Gusa, yahakanye ibyo birego byose.

Mbere y’uko igitaramo kirangira, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, Lizzo yabanje kuvuga ku buzima bwe bwo mu mutwe, asobanura impamvu yise album ye nshya "Love in Real Life".

Ati: "Nayise gutyo kuko umwaka n’igice ushize, (bintera ubwoba kubivuga) nari ndi mu bihe bikomeye cyane byo kwiheba. Byari bikomeye cyane ku buryo numvaga ntagishaka gukomeza kubaho. Nari mfite ubwoba bw’abantu, ntashaka ko bambona. Ariko nyuma naje kurenga ubwo bwoba."

Yakomeje avuga ko ibintu byatangiye guhinduka igihe yitabiraga igitaramo cy’abandi bahanzi. Ati: "Naciye mu bafana ndi kujya mu mwanya wanjye, hanyuma habaho igitangaza. Umuntu umwe ntazi yarandebye arambwira ati, ‘Lizzo, ndagukunda.’ Naramwiyegereje turahoberana, kandi byari byiza cyane."

Nyuma y’icyo gikorwa cy’urukundo, abantu benshi baramwegereye baramushyigikira. Yavuze ko ibyo byamufashije cyane, ati: "Ibyo nari nkeneye si ibyo wabona kuri internet, ni urukundo ushobora kubona gusa mu buzima busanzwe."

Lizzo yavuze ko atari kuvuga ibi kugira ngo bamugirire impuhwe, ahubwo yashakaga gutanga ubutumwa ku muntu wese waba yaranyuze mu bihe bikomeye, yaba yarababajwe n’isi, yararenganyijwe cyangwa yarabeshyewe.

Yakomeje asaba abantu gushaka ubufasha igihe bafite ibibazo. "Niba wumva uremerewe n’agahinda, shaka umuntu wumva wagufasha akakumva. Niba ubabajwe n’imiyoborere ya Leta, shaka abandi bababajwe na byo mutangire kugira icyo mukora. Niba wanga uko usa, shaka umuntu ugukunda uzakubwira ati, ‘Uri mwiza nk’uko uri, uko umubiri wawe wahinduka kose.’ Kuko nubwo wowe waba utabyemera, uri umuntu udasanzwe."

Muri icyo gitaramo, Lizzo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo "Juice", "About Damn Time", ndetse n’indirimbo nshya "Love in Real Life" na "So Bad", yasohotse ku wa 13 Werurwe.

Icyakora, Lizzo aracyahanganye n’ibirego byatanzwe na bamwe mu bakozi be ba kera, bamushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku ruhu, ndetse n’aho yakoreraga hadakwiye. Gusa, we akomeje gutera utwatsi ibyo birego byose.

Umuhanzikazi Lizzo yahishuye ko yigeze kumva atagishaka kubaho

Mu minsi ishize, yumvikanye mu birego byo gusambanya abahoze ari ababyinnyi be

Agira inama abantu bababaye gushaka abandi babumva bakabafasha gusohoka muri ibyo bihe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND