Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo batuye mu Mujyi wa Berlin mu gihugu cy’u Budage, bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, biyemeza guhangana n’abayihakana bakanayipfobya.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Mata 2025, aho cyabanjirijwe n'urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka "Walk to Remember." Mu ijambo rye, umuyobozi wa IBUKA mu Budage, Madamu Kayitesi Judance, yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yavuze ko uyu ari munsi ukomeye, utari uwo kuganira gusa, ahubwo ni n’umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, gutekereza ku mateka no gufata ingamba zo gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Yavuze ati “Duteraniye hano, twibuka abavandimwe bacu, ababyeyi, inshuti, abana bato batagize amahirwe yo gukura, abasaza n’abakecuru bazize gusa uko bavutse.”
Turabibuka twizeye ko ubuzima bwabo butapfuye ubusa, ko amateka yabo azahora yibukwa kandi ko ubutumwa bwabo bwo kudasubira inyuma buzahora ari uruhererekane ku bariho ubu n’abazaza."
Yasabye cyane cyane urubyiruko kwima amatwi abagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagoreka amateka. Ati “Uyu munsi ni umunsi ukomeye, utari uwo kuvuga amagambo gusa, ahubwo ni umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, gutekereza ku mateka yacu, no gufata ingamba zo gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.”
Judence usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, yanashimye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Yabwiye urubyiruko ko bagomba kwiyumvamo inshingano zo gufata iya mbere mu kurinda ibimaze kugerwaho.
Ati “Rubyiruko, u Rwanda twifuza ruzakomera niba mukomeza kuba abagabo n’abagore bafata inshingano zo gusigasira amateka, kwanga ivangura iryo ari ryo ryose no guharanira ko Jenoside itazongera kuba aho ari ho hose. Mugomba kuba ijwi ry’ukuri, mukarwanya inyigisho mbi aho zava hose. Mukwiye kuba umusemburo w’impinduka, mukarinda amateka yacu ngo hatagira abayagoreka cyangwa abayasibanganya."
Akomeza ati “Muri iyi myaka 31 ishize, tumaze kubona ko hari abagerageza kugoreka amateka, bagashaka gukwirakwiza ibinyoma, cyangwa bagashaka kwerekana Jenoside yakorewe abatutsi nk’aho ari ibintu bisanzwe byabaye gusa.
Yungamo ati “Ibi ni ibintu tugomba kurwanya twese. Ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe abatutsi bishingiye ku mugambi wo kugoreka ukuri, bigamije gusibanganya ububabare bw’abayirokotse no gutuma ukuri kuburizwamo. Iyo dusigasira amateka, iyo tuvuga ibyatubayeho, iyo twandika, tuganira kuri ibi bihe, tuba dutanga umusanzu ukomeye mu kurinda ukuri.”
Dufitumukiza Japhet watanze ubuhamya, yagarutse ku nzira y'umusaraba yanyuzemo we n'umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rusizi, aho yaburiye benshi bo mu muryango we, asaba urubyiruko kugendera kure urwango n'amacakubiri.
Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Caesar yashimye Dufitumukiza Japhet watanze ubuhamya, kuko yabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Biba bigoye buri gihe kubona amagambo akwiye nyuma yo kumva ubuhamya. Ibi bivuze ko kubona amagambo aboneye yo kuvuga nyuma yo kumva ubuhamya bw’ukuri, bigora abantu kuko buba bukomeye kandi bukoze ku mutima."
Nubwo biba bikomeye kuri twe, ni ingenzi cyane ko ubwo buhamya bumvwa kandi ntibwibagirane. Ni ukuvuga ko nubwo gutega amatwi ubuhamya nk’ubwo bibabaza, ni ingenzi cyane kuko butuma amateka atibagirana''.
Akomeza ati “Japhet Dufitumukiza, ndagushimiye ku bw’ubutwari bwo gusangiza abandi ubunararibonye bwawe bubabaje. Uyu ni gushimira umuntu witanze akavuga inkuru ye nubwo yababaje cyane, ariko agira ubutwari bwo kubivuga.
Yashimye kandi Abanyarwanda n’inshuti zabo bifatanyije muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ndashimira mwese mwifatanyije natwe, mwatugendeye iruhande, mwatwuvunikiye, mu rwego rwo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guha agaciro abacitse ku icumu, ndetse n’abakomeje kwitanga ngo igihugu cyacu gitekane kandi kigire ejo hazaza heza.”
Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duteraniye hamwe turi munsi y’insanganyamatsiko igira iti: Kwibuka – Kunga ubumwe – Gusigasira ibyagezweho. Uyu mwaka ufite igisobanuro gikomeye, kuko imyaka 31 ishize. Bivuze ko hashize igihe kirekire, bityo bikaba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho tugeze.
Ambasaderi Igor yavuze ko “Mu myaka 31 ishize, u Rwanda rwanyuze mu rugendo rukomeye rwo kwiyubaka, kandi rwabashije kwiyubaka ku buryo bugaragara.” Bivuga ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bigoye ariko rwateye intambwe ishimishije mu kwiyubaka.
Nubwo bimeze gutya ariko, avuga ko hakiri umubare munini w’abantu bahembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati “Ubwiyunge bwateye imbere, ariko birababaje ko hakiri abantu n’abashishikajwe no kutubuza amahoro no kudusubiza inyuma. Guhakana Jenoside, kuyobya ukuri, no kutita ku mateka y’igihugu cyacu bikigaragara kenshi.
Akomza ati “Iyo mbibona, nshuti zanjye n’Abanyarwanda, numva ko kurushaho ari ngombwa gushimangira imbaraga mu rubyiruko, tukarutoza, tukaruyobora, kuko ari rwo ruzakomeza uru rugamba.”
Yavuze ko buri wese afite “inshingano zo gusigasira umurage wacu, tukawusigira abato. Ibi bireba Abanyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo.”
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka "Walk to Remember". Ni mu gihe Rutunda Grace na Urbain Sugira bavuze umuvugo; hatambukijwe kandi ubutumwa bw’icyizere bwatanzwe n’urubyiruko.
Hanabaye
kandi umugoroba wo kwibuka, aho bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,
batanze ubuhamay bw’inzira banyuzemo; ndetse abitabiriye uyu mugoroba bahawe
ikiganiro cyiswe “Abakuru n'abato ku mateka y'u Rwanda" cyagarutse ku
mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi
w'u Rwanda mu Budage, Igor Caesar yavuze ko bibabaje kuba imyaka 31 ishize,
bamwe batarakuye amasomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi
wa IBUKA akaba n’umwanditsi, Judence Kayitesi yagaragaje ko kwibuka ari uguha
icyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside, asaba urubyiruko n’abandi
guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Dufitumukiza
Japhet yatanze ubuhamya bw’ukuntu yarokotse mu gihe cya Jenoside yakorewe
Abatutsi
Urubyiruko
rwatanze ubutumwa bw’icyizere muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31
Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikorwa
cyo kwibuka cyabaye ku wa 12 Mata, ndetse habaye bakoze n’urugendo rwo kwibuka
ruzwi nka ‘Walt to Remember’
Abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, basabwe gukomeza kuba ijwi ry’ukuri kw’amateka y’u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO