Umukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro wagombaga guhuza ikipe ya Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe utarangiye kubera ikibazo cy'amatara.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Mukura VS yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Uyu mukino wagombaga gutangira saa kumi n'imwe, watangiye utsinzeho iminota 28 kubera amatara yari yatinze gucanwa.
Nyuma y'uko uyu mukino utangiye bigeze ku munota wa 17 urumuri rw'amatara rwabaye rucye ubundi umukino uba uhagaritswe.
Hashize iminota 3 umukino wongeye gukomeza ariko urumuri rw'amatara rwongera kuba rucye umusifuzi aba ahagaritse umukino.
Iki kibazo cy'urumuri rucye rw'amatara cyakomeje ubundi Komiseri w'Umukino, Hakizimana Louis, yemeza ko umukino udakomeza.
Biteganyijwe ko Komisieri aratanga raporo mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ubundi akaba ariryo rifata umwanzuro w'igihe umukino uzakomereza haherewe ku minota 20 yari imaze gukinwa cyangwa hagafatwa undi mwanzuro urimo na mpaga ku ikipe yari yakiriye.
Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe utarangiye kubera ikibazo cy'amatara
TANGA IGITECYEREZO