Ikipe ya FC Barcelona yasezereye Brussia Dortmund naho Paris Saint-Germain isezerera Aston Villa muri UEFA Cyampions League, zikatisha itike ya 1/2 cy'irangiza.
Mu mujjyi wa
Brirmingham kuri Villa Park Ikipe ya Aston Villa yari yakiriye Paris
Saint-Germain mu mukino wo kwishyura wa ¼ muri UEFA Champions League. Ni
umukino Aston Villa yari imbere y’abakunzi bayo ishaka gutsinda kuko
umukino wari wabanje PSG yari yatsinze Aston Villa ibitego 3-1.
Umukino
wo kwishyura watangiye Paris-Saint Germain iri gukinana imbaraga zivanze n’ubwenge budasanzwe
maze ku munota wa 11 Ashraf Hakimi afungura
amazamu nyuma yo kwisanga arebana n’umuzamu wa Aston Villa.
Imbaraga za
Paris Saint Germain zagumye kuzamuka uko umukino wigiraga imbere. Ku munota wa
28 Osmane Dembere yafashe icyemezo azamukana umupira maze awuzamuye mu rubuga
rw’amahina usanga umunya Portugal Nuno Mendes nawe ukina yugarira aba atsinze
igitego cya kabiri cya PSG.
Aston Villa ikimara gutsindwa ibitego bibiri, abakinnyi bayo barimo Marcus Rashford bagumye kureba ko nabo bakoramo bakareka gusuzugurirwa mu rugo ariko PSG iguma guhagarara neza.
Ku munota wa 34 nyuma y’uko John McGin yari akinanye neza na
Youri Tiermanns, Youri yateye umupira maze William Pacho wa PSG arawuyobya ujya
mu izamu igitego cya Aston Villa kiraboneka.
Ibitego 2
bya Paris Saint Germain kuri kimwe cya Aston Villa ni byo byasoje igice cya
mbere maze PSG igira igiteranyo cy’ibitego bitanu kuri bibiri bya Aston Villa.
Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga zo ku rwego rwo jehuru ku ruhande rwa Aston Villa maze ku munota wa 55 John McGin atsinda igitego cya kabiri cya Aston Villa.
Ku munota
wa 58 Marcus Rashford yacenze abakinnyi bose ba PSG maze atanga umupira kwa
Ezri Konsa aba abonye igitego cya gatatu cya Aston Villa maze ibintu bihindura
isura kuri Villa Park.
Aston Villa yakomeje guhiga igitego cya kane biranga. Umutoza Unai Emery yahisemo gukora impinduka maze Marcus Rashford aha umwanya Ollie Watkins naho Ross Bakery asimbura Youri Tiermans ariko kubona igitego cya kane biguma kugorana.
Umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Aston Villa kuri bibiri bya Paris Saint Germain, maze Paris Saint Germain igera muri kimwe cya kabiri ku giteranyo cy'igitego 5 kuri 4 bya Aston Villa.
Hakimi yatangiye afungura amazamu ku ruhande rwa PSG
Abakinnyi ba PSG bagowe n'umukino wa ASton Villa
Rashford mu bakinnyi bafashije Aston Villa
Ku rundi
ruhande Brussia Dortmund yari yakiriye FC Barcelona mu mukino wo kwishyura. Ni
umukino Brussia Dortmund yatangiranye imbaraga zo ku rwego rwo hejuru ishaka
kureba ko yatsinda umukino kuko umukino ubanza yari yatsinzwe na FC Barcelona ibitego 4-0.
Imbaraga za
Brussia Dortmund zatumye ku munota wa 11 ibona igitego cyatsinzwe na Serhou Guirassay kuri Penaliti. Igitego cya
Dortmund ni nacyo cyasoje igice cya mbere maze igiteranyo gisigara ari ibitego
4 bya FC Barcelona kuri 1 cya Brussia Dortmund.
Igice cya kabiri cyagarutse Brussia Dortmund ikinana imbaraga zo ku rwego rwo hejuru maze Serhou Guirassay arongera ayibonera igitego cya kabiri ku munota wa 49.
Ibyo
bikimara kuba, FC Barcelona yahise yiminjiramo agafu bidatsinze ku munota wa 54
Ramy Bensebain aba yitsinze igitego ubwo FC Barcelona iba ibonye igitego kimwe.
Ku munota wa 76 Serhou Guirassay wari wagoye FC Barcelona yongeye gutsinda igitego cya gatatu maze abakunzi ba FC Barcelona bakomeza gutegereza ikiza kuva mu mukino cyane ko ibitego hamwe byari bimaze kuba 5 bya Barca kuri 3 bya Brussia Dortmund.
Umukino warangiye ari ibitego 3 bya Dortmund kuri kimwe cya FC Barcelona maze Barcelona igera muri 1/2 ku giteranyo cy'ibitego 5-3.
Serhou Guirassy yihereranye FC Barcelona ayitsinda ibitego bitatu
FC Barcelona yakatishije itike ya 1/2 cy'irangiza muri Champions League
TANGA IGITECYEREZO