Kigali

Kera kabaye Melinda Gates yatoboye avuga icyatumye atandukana na Bill Gates

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:15/04/2025 22:47
0


Mu gihe benshi bari bakibaza icyihishe inyuma y’itandukana rya Melinda French Gates na Bill Gates, umwe mu baherwe ba mbere ku Isi, Melinda yahishuye byinshi by’imbere mu rugo rwe, mu kiganiro yagiranye n’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Stephen Colbert kuri “The Late Show” ku ya 14 Mata 2025.



Melinda yavuze ko icyemezo cyo gutandukana cyari kiremereye cyane ariko kitari gukumirwa. Yagize ati: “Nashakaga kubaho mu buzima burimo icyizere. Iyo icyizere gicitse, n’ubwumvikane burangirika.” Yavuze ko atashoboraga gukomeza kubana n’umugabo utamwubahiriza kandi atakimwumvisha nk’uko byahoze.

Yagarutse kandi ku makuru yigeze kujya hanze yerekeye umubano Bill Gates yaba yaragiranye n’umukozi wa Microsoft ndetse n’ibyagiye bivugwa ku bucuti bwe na Jeffrey Epstein, ibintu Melinda yavuze ko byamushegeshe mu buryo bukomeye. 

Mu magambo ye bwite, yagize ati: “Hari igihe naryamaga hasi ku rugo, amarira akambuza ibitotsi, ntekereza icyo nari ndambiririje muri uwo mubano.”

Nk’uko bitangazwa n’urubuga People, iki kiganiro cyakozwe ku mugaragaro nk’uburyo bwo gusobanurira rubanda ko gukomeza kubana n’uwo mutakibasha kwizerana atari igisubizo kirambye, kabone n’iyo haba hari amateka maremare mu rukundo no mu mishinga ihuriweho.

Melinda, umaze gutandukana na Bill mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2021, yavuze ko ubu yatangiye ubuzima bushya ndetse ari mu rukundo n’umucuruzi Philip Vaughn. Ati: “Namenye ko gukunda bitangira no kwikunda. Ubu mbayeho mu kuri kwanjye, mu ndangagaciro zanjye, kandi mfite amahoro.”

Nubwo batandukanye, Melinda na Bill Gates bakomeje gukorana muri "Bill & Melinda Gates Foundation", umuryango mpuzamahanga w’ubugiraneza ufasha mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima n’uburezi ku Isi hose. Bombi batangaje ko bazakomeza gukorera hamwe kugira ngo ibitekerezo byabo byiza bitangire umusaruro.

Uru ni urugero rukomeye rwerekana ko n’ababaye indashyikirwa mu by’ubukungu bashobora guhura n’ibibazo by’imibanire, ariko kandi bikaba n’ishuri rikomeye ku bantu bose ku bijyanye n’ubwisanzure bw’umutima n'ubwubahane mu mubano.

 

Melinda Gates yatangaje ko yarebye ku muryango we kurusha ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND