Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene , yaganirije abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi kurangiza ibihano, ku nshingano yabo yo gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Ni ibiganiro byabereye mu Igororero rya Nyamasheke, aho
yabahaye impanuro zikubiyemo ubutumwa bukomeye cyane, abibutsa ko buri wese
agomba kwisuzuma kandi akiyemeza gutandukana n’ingengabitekerezo ya Jenoside
burundu.
Dore impanuro Minisitiri yahaye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X:
1. Buri wese agomba kwisuzuma, kureba uburemere n'ubukana bwa Jenoside yakoze, akiyemeza gutandukana n'ingengabitekerezo yayo burundu.
2. Mukwiye kumenya ko u Rwanda rutakiri Igihugu cya Gahutu nk'uko amashyaka ya PARMEHUTU na MRND yabyigishaga. U Rwanda ni Igihugu cy'Abanyarwanda bose, kandi n'abakoze Jenoside bagomba kugira uruhare mu kurinda ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho.
3. Mukwiye kubwiza imiryango yanyu ukuri ku ruhare rwanyu muri Jenoside no kwiyoroshya mu mibanire n'abacitse ku icumu. Kubabwiza ukuri bijyana no gufatanya kubaka no kurera neza abana banyu. Ukuri kurakiza, nta muntu ukizwa n'ikinyoma.
Yasoje ababwira ko nibakurikiza izi mpanuro bizabafasha mu
busaza bwabo, ati “Nimukurikiza ibyo bintu bitatu muzasaza neza.”
Minisitiri Bizimana yahaye impanuro abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano
TANGA IGITECYEREZO